Frida Kajala wari umukunzi wa Harmonize yamusebereje ku karubanda
Yanditswe: Thursday 10, Aug 2023

Frida Kajala yatangaje ko Harmonize yamubeshyeye ibintu byinshi ndetse anavuga ukuri kwabyo gutandukanye n’ibyavuzwe Harmonize ubwe.
Mu kwezi k’Ukuboza umwaka ushize, nibwo Frida Kajala yatandukanye na Harmonize yishinja amakosa kuba yarasubiranye nawe.
Nyuma y’igihe kirekire batandukanye, buri wese aracyahoza undi mu kanwa ke aho bashinjanya guhemukirana nubwo kuri ubu buri wese afite umukunzi mushya.
Harmonize ari mu rukundo na Yolo the Queen akaba aherutse kuvuga ko kubera uko urukundo rwabo rugeze aharyoshye, abantu bareke kuvuga ko ari abakunzi ahubwo ari ari umugore n’umugabo.
Ku rundi ruhande, Frida Kajala ari mu rukundo n’umunyapolitike ukomeye wo mu gihugu cya Kenya nubwo atigeze atangaza amazina ye.
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Pulse, cyatangaje ko Frida Kajala yavuze ko ubwo yari umunyamabanga wa Harmonize, yafataga 10% y’amafaranga binjizaga nayo yabonye amezi abiri yonyine mu gihe bari bataratandukana.
Yavuze ko kandi atari we muntu wenyine wari ufite imibare y’ibanga ya Konti za Harmonize ahubwo iyo yashakaga guha amafaranga umwe mu bahanzi bakorera muri Konde Gang yamwoherezaga akajya kuyifatira kuri ATM.
Frida Kajala yagize ati "Ku mibare y’ibanga, abanyamuryango ba Konde Gang baba bafite umubare w’ibanga bashaka amafaranga bakajya kuri ATM bakayafata."
Frida Kajala kandi yatangaje ko imodoka ya Range Rover yahawe na Harmonize atigeze ayigurisha nk’uko Harmonize yavuze ahubwo akunda kugenda mu modoka y’umukobwa we Paula Kajala.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *