skol
fortebet

Gahongayire yongeye kwibuka imfura yabyaye ikitaba Imana

Yanditswe: Thursday 07, Sep 2017

Sponsored Ad

Umuhanzikazi mu ndirimbo zo guhimbaza Imana akaba umunyamakuru, n’umunyamidelikazi, Aline Gahongayire, yongeye kwibuka umwana w’umukobwa yibarutse akiri kumwe n’umugabo ariko akaza kwitaba Imana, ibintu byabaje imiryango ndetse nawe ubwe.
Ku wa 6 Nzeri 2014, nibwo Aline yabyariye i Remera mu bitaro bya La Croix du Sud [bakunze kwita kwa Nyirinkwaya] ariko uwo mwana w’umukobwa yari yise Ineza ntiyakomeje guhumeka umwuka w’abazima.
Uyu mwana yashyinguwe bukeye bwaho ku Cyumweru, ni umuhango (...)

Sponsored Ad

Umuhanzikazi mu ndirimbo zo guhimbaza Imana akaba umunyamakuru, n’umunyamidelikazi, Aline Gahongayire, yongeye kwibuka umwana w’umukobwa yibarutse akiri kumwe n’umugabo ariko akaza kwitaba Imana, ibintu byabaje imiryango ndetse nawe ubwe.

Ku wa 6 Nzeri 2014, nibwo Aline yabyariye i Remera mu bitaro bya La Croix du Sud [bakunze kwita kwa Nyirinkwaya] ariko uwo mwana w’umukobwa yari yise Ineza ntiyakomeje guhumeka umwuka w’abazima.

Uyu mwana yashyinguwe bukeye bwaho ku Cyumweru, ni umuhango waranzwe n’amarira menshi ku nshuti n’abavandimwe b’uyu muryango wa Aline Gahongayire washakanye na Gahima Gabriel ariko bakaza gutandukana.

Aline yakomeje kwandika ubutumwa bugaragaza ko yasigiwe intimba n’urupfu rw’umwana we.

Nyuma y’imyaka itatu ishize Glovin Ineza Gahima yitabye Imana, uyu muririmbyi w’imyaka 30 y’amavuko yanditse ubutumwa kuri instagram agira ati “Umunsi mwiza w’amavuko. Ryoherwa n’umunsi wawe mwiza. Umubyeyi wawe aragukunda." Yongeyeho ati "Umutima wanjye urahimbaza Imana. Ndibuka."

Yakirijwe ubutumwa bumwifuriza gukomera muri ibi bihe bitoroshye, Evelyne Umurerwa umunyamakuru wa RBA akaba inshuti ikomeye ya Gahongayire yanditse agira ati "Umunsi nk’uyu ni umunsi ukomeye twibuka kandi tuzirikana Ineza yacu ko ari aheza mu ijuru, ahataba amakuba, ahataba ibyago, ahahora umunezero.

Uwitwa Kevine yagize ati "Kuri uyu munsi ijuru ryakiriye malayika Ineza, birakomeye kubyumva gusa Imana izi impamvu." Yongeyeho ati "Nshuti Gahongayire komeza ukomere nk’ibisanzwe kandi ibyiza biri imbere."

Mu bihe bitandukanye, Gahongayire yagiye yerekana ko yasigiwe akabaro n’urupfu rw’umukobwa, mu gihe nk’iki yandika ubutumwa bushimangira ko yizeye neza ko umwana aruhukiye mu mahoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa