Giants of Africa 2025: The Ben, Kevin Kade, Sherrie Silver na Boukuru mu bazatarama
Yanditswe: Wednesday 07, May 2025

Ku nshuro ya kabiri iserukiramuco rya Giants of Africa rigiye kongera kubera i Kigali, aho abahanzi b’ibyamamare muri Afurika nka Timaya, Kizz Dizz Daniel n’abandi bo mu Rwanda nka The Ben na Kevin Kade bazasusurutsa abazaryitabira.
Iserukiramuco rya "Giants of Africa Festival 2025" ritegerejwe guhera tariki ya 27 Nyakanga kugeza ku wa 2 Kanama 2025 rikazabera muri BK Arena.
Ku munsi wo gufungura iri serukiramuco, hazatarama abarimo DJ Uncle Waffles wo muri Afurika y’Epfo, Ruti Joel, Sherie Silver, hamwe n’abandi bahanzi bo mu Rwanda barimo Kevin Kade na Boukuru.
Abahanzi bazasusurutsa mu gitaramo gisoza ku wa 2 Kanama, barimo The Ben, Timaya na Kizz Daniel.
Giants of Africa yaherukaga i Kigali mu 2023, aho abahanzi barimo Tyla, Tiwa Savage, Davido na Diamond Platnumz bari mu basusurukije imbaga.
Giants of Africa ni umuryango udaharanira inyungu washinzwe na Masai Ujiri, Perezida wa Toronto Raptors, ugamije guteza imbere urubyiruko rwa Afurika binyuze muri Basketball, uburezi n’umuco.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *