Gicumbi:Umusaza w’imyaka 65 akurikiranyweho gusambanya umwana akamutera inda
Yanditswe: Wednesday 24, Aug 2022

Mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Nyamiyaga Kagari ka Kabuga , umusaza w’imyaka 65 akurikiranyweho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 16
akanamutera inda, agashaka kuyigarika ariko ibizamini bya gihanga bikemeza ko ari we wayimuteye.
Uyu musaza ukurikiranywe n’Ubushinjacyaha, yafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30 mu cyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Byumba cyasomwe kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Kanama 2022.
Ubushinjacyaha buvuga ko icyaha gikekwa kuri uyu wa mugabo, cyakozwe mu kwezi k’Ukuboza 2020 ubwo uyu mugabo yasangaga uyu mukobwa aho yahiraga ubwatsi bw’amatungo akamukangisha umuhoro amusaba ko baryamana.
Buvuga ko uyu mwana w’umukobwa, yabyemeye kubera ubwoba ndetse byarangira, uyu mugabo akamusaba kutazabihingutsa kuko naramuka abyumvise ngo azamwica.
Uyu mwana koko yanaryumyeho aho amariye kubona ko atwite, abibwira uyu mugabo wamasambanyije, ahita amwigarika ahubwo amusaba kubeshyera umusore baturanye akaba ari na mwene wabo.
Ubushinjacyaha buvuga ko uyu musore na we yabihakanye, bigatuma hiyambazwa ibizamini bya gihanga bya Laboratwari y’ibimenyetso y’Igihugu (RFL) yemeje ko umwana wavutse ari uw’uyu mugabo uri gukurikiranwaho iki cyaha.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *