skol
fortebet

Gitwaza yatunguwe n’abakirisitu be bamukoreye ibirori by’isabukuru-AMAFOTO

Yanditswe: Wednesday 16, Aug 2017

Sponsored Ad

Intumwa (Apostle ) Dr. Paul Gitwaza iyobora amatorero ya ZTCC ( Zion Temple Celebration Centers ) ku Isi , yatunguwe n’abakirisitu be bamukoreye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 46 y’amavuko dore ko ku wa 15 Kanama 2017 .
Apostle Dr. Paul yavutse ku wa 15 Kanama 1971 , avukira muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Apôtre Dr. Paul Muhirwa Gitwaza yavukiye mu muryango w’abakirisitu , akurana ihishurirwa ryagutse rimaze kugeza abatari bacye ku buzima bwiza haba mu bifatika no mu (...)

Sponsored Ad

Intumwa (Apostle ) Dr. Paul Gitwaza iyobora amatorero ya ZTCC ( Zion Temple Celebration Centers ) ku Isi , yatunguwe n’abakirisitu be bamukoreye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 46 y’amavuko dore ko ku wa 15 Kanama 2017 .

Apostle Dr. Paul yavutse ku wa 15 Kanama 1971 , avukira muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Apôtre Dr. Paul Muhirwa Gitwaza yavukiye mu muryango w’abakirisitu , akurana ihishurirwa ryagutse rimaze kugeza abatari bacye ku buzima bwiza haba mu bifatika no mu bidafatika.

Se umubyara ni Rév Pasiteri Andreya Kajabika, akaba mu bantu ba mbere bakijijwe ubwo yahuraga n’Abamisiyoneri b’Abapantekote baturukaga i Burayi baza kubwiriza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristu muri Congo y’i Burasirazuba.

Apostle Dr. Paul M. Gitwaza wizihiza isabukuru y’imyaka 46 yakiriye Yesu Kristu nk’Umukiza we afite imyaka icyenda, abatizwa umubatizo w’Umwuka Wera afite imyaka 12 y’amavuko.

Afite imyaka 14 y’amavuko yari umuvugabutumwa wuzuye ijambo ry’ Imana . Yabonye impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu ( Doctorat ) mu Iyobokamana (Theology) mu mwaka wa 2007 mu ishuri ryitwa “ International Graduate School of Ministry ” muri Bellevue, i Washington muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yavuze ko Imana yamuhamagariye kujya mu Rwanda kubwiriza ubutumwa bwo kwihana ibyaha , kubabarira no gutunganya inzira, kugira ngo u Rwanda ruhinduke ubuturo bw’Imana.
Mu iyerekwa yagize mu mwaka wa 1992, harimo ko agomba gushyiraho Minisiteri y’Ububyutse yitwa “Authentic Word Ministries International,” igamije gutegurira inzira Yesu Krisitu. Iyi Minisiteri ni nayo yaje kubyara bwa mbere Zion Temple zigenda zagukira hirya no hino.

- Apostle Dr. Paul Gitwaza ni umwe mu bayobozi b’amadini bakomeye mu Rwanda no muri Africa yo hagati. Ni we Muyobozi mukuru wa Zion Temple Celebration Centers mu mashami yayo 130 ari mu Rwanda ndetse no hirya no hino ku isi , aha Ikinyamakuru Umuryango.rw cyifashishije inyandiko yakozwe n’Itorero Zion Temple.

REBA AMAFOTO:






Ibitekerezo

  • Ese aba bitwa ba APOTRES nibo koko?Cyangwa nukwishakira imibereho?Ba APOTRES ba YESU bavugwa muli BIBLE,ni 12 gusa.Ariko muli iyi minsi,ushatse wese yigira Apotre,Bishop cyangwa Pastor.Ba APOTRES ba mbere,nta muntu numwe washidikanyaga ko bari APOTRES.Batandukanye cyane n’aba biyita ba APOTRES.Dore ingero:Kugirango berekane ko babaga batumwe n’imana koko,bagendaga bakora IBITANGAZA bikomeye.Bagakiza abantu bamugaye,abahumye,ndetse bakazura n’abapfuye.Ikindi kibatandukanya n’abikigihe,nuko iyo wabahaga amafranga,barayangaga,bakakubwira bati "Uragapfana n’ayo mafranga yawe" (Ibyakozwe 8:18-20),kubera ko YESU yasize asabye Abakristu Nyakuri "Gukora umurimo w’imana ku buntu",badasaba amafranga abayoboke babo (Matayo 10:8).Apotre PAWULO,nta na rimwe yasabaga amafranga,ahubwo yirirwaga abwiriza mu mihanda no mu ngo z’abantu,ariko agashaka n’umwanya agakora imirimo isanzwe kugirango abeho (Ibyakozwe 20:33).Murabona ko aba biyita APOTRES,ntabwo aribo kubera ko batandukanye cyane na ba APOTRES nyakuri ba YESU.Kubyiyita bishakira IFARANGA biroroshye cyane,kandi bafite abayoboke benshi kubera "akarimi keza" (Romans 16:18).Ahubwo mujye mubahunga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa