skol
fortebet

‘Got it’ indirimbo nshya Safi yakoranye na Meddy

Yanditswe: Tuesday 14, Nov 2017

Sponsored Ad

Nyuma y’icyumweru kirenga Niyibikora Safi wamamaye nka Madiba yipakuruye itsinda rya Urban Boys agatangaza y’uko agiye gukora muzika ku giti cye, yahise ashyira hanze indirimbo nshya yakoranye na Meddy wamaze gusubira muri Leta zunze ubumwe zaAmerika.
Indirimbo bahuriyemo aba bombi bayise ‘Got it’ yasohotse kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2017 nk’uko yari yabitangaje abinyujujije ku mbuga nkoranyambaga.Niyo ndirimbo ya mbere ashyize hanze nyuma y’izindi bivugwa ko yatangiye gukora ariko atarashyira (...)

Sponsored Ad

Nyuma y’icyumweru kirenga Niyibikora Safi wamamaye nka Madiba yipakuruye itsinda rya Urban Boys agatangaza y’uko agiye gukora muzika ku giti cye, yahise ashyira hanze indirimbo nshya yakoranye na Meddy wamaze gusubira muri Leta zunze ubumwe zaAmerika.

Indirimbo bahuriyemo aba bombi bayise ‘Got it’ yasohotse kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2017 nk’uko yari yabitangaje abinyujujije ku mbuga nkoranyambaga.Niyo ndirimbo ya mbere ashyize hanze nyuma y’izindi bivugwa ko yatangiye gukora ariko atarashyira hanze.

Amuritse iyi ndirimbo nyuma y’uko akubutse muri Tanzaniya gukorana indirimbo na Ray Vanny usanzwe ufashwa bya hafi na Diamond muri studio ya Wasafi Record.Bivugwa ko amajwi n’amashusho yayo byose byamaza gukorwa.

Mu buryo bw’amajwi yakozwe inatunganywa na Producer Madebeat.Ni mu gihe amashusho agomba kujya hanze mu minsi iri imbere ari gutunganywa na Sasha Vybz wo mu gihugu cya Uganda.

Aha Safi yari kumwe na Meddy ndetse na Sasha uri gutunganya amashusho ya ’Got it’
Sasha Vybz wo mu gihugu cya Uganda wafashe amashusho y’iyi ndirimbo niwe wahishuye bwa mbere ko Safi yasezeye mu itsinda rya Urban boyz.Icyo gihe uyu mugabo yanditse ubutumwa buha ikaze Safi mu rugendo rwa Solo yatangiye wenyine.

Kugeza ubu indirimbo zimaze kumenyekana ko Safi yakoze ari wenyine ni ebyiri.Gusa hari abavuga ko zirinze izo binashimangirwa n’ibimaze iminsi bivugwa na mugenzi we,Nizzo wahamije y’uko Safi afite indirimbo zishobora gukwira umuzingo.

Safi niwe muhanzi wa kabiri w’umunyarwanda ukoreye muri WCB Wasafi nyuma ya Oda Paccy wahakoreye indirimbo yise No Body.
YUMVE HANO:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa