Grok yifashishijwe mu kwambika ubusa abagore, biteza impagarara
Yanditswe: Friday 09, Jan 2026
Abakoresha imbuga nkoranyambaga mu Bufaransa no mu bice bitandukanye by’Is bamaganye bikomeye ibikorwa bya Grok, byo kwemerera abakoresha internet gukoresha amafoto y’abagore bagakora andi asa na yo bambaye ubusa. Benshi bavuze ko ikwiye gufatwaho ibyemezo bikakaye.
Grok ni urubuga rwa AI rushamikiye kuri X. Mu bikorwa rushinjwa harimo kuba rwafata amashusho cyangwa amafoto y’abantu bakoresheje X nk’abagore rugatunganya andi asa na yo ariko rwabambitse ubusa buriburi.
Ibyo bikorwa byagaragajwe nk’ibinyuranyije n’amategeko ndetse bishobora guhanirwa kugera ku gifungo cy’imyaka itatu.
Dr. Marie Chambel ni we wabaye uwa mbere mu kugaragaza izo mbogamizi zishingiye ku bikorwa na Grok ndetse asaba ko haboneka igisubizo cya Politiki kuko bisa naho byirengagijwe cyangwa bagahitamo kuryumaho.
Umudepite Sarah Legrain ku wa 1 Mutarama 2026, yasangije abamukurikira ku rubuga rwa X, ibitekerezo bye byerekana ko ibikorwa na Grok ari ihohoterwa.
Yakomeje ati “Uyu mwaka utangiye nabi mu bijyanye n’umuco wo gukorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina… AI (ubwenge buhangano) ni igikoresho kimwe gusa cyiyongera ku bakora ihohoterwa… gishobora guha bamwe igitekerezo cyoroshye cyo kwibwira ko batari mu byaha. Ntimukabibemerere.”
Depute Arthur Delaporte na we yakomeje agaragaza ko Grok ifata amafoto y’abagore ikayahindura ukundi igakoramo abantu bambaye ubusa kandi ko gusangiza ayo mafoto ari icyaha.
Ati “Gusangiza abandi ayo mafoto, ntabwo byemewe n’amategeko. Ni ihohoterwa rikorewe kuri internet. Muri raporo yacu dusaba ko imigirire nk’iyo ihagarikwa.”
Umwarimu muri Kaminuza ya Évry, Prof. Nicolas Hervieu, yagaragaje ko hari ingingo zimwe na zimwe ziri mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange zishobora kwifashishwa mu guhana abakora ibikorwa nk’ibyo.
Yerekanye ingingo igaragaza ko ubihamijwe n’urukiko ashobora guhanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka ibiri n’ihazabu y’ibihumbi 60$.
Itegeko kandi riteganya ko igihano gishobora kugera ku gifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya 75.000 $.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *