skol
fortebet

Gutukwa no kunengwa kuri Safi bitewe n’umukobwa bagiye gusezerana

Yanditswe: Saturday 23, Sep 2017

Sponsored Ad

Abantu batandukanye ntibabona kimwe icyemezo Safi yafashe cyo gushakana n’ umukobwa witwa Judith Niyonizera utamenyerewe mu itanagazamakuru.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 20 Nzeri 2017 nibwo hamenyekanye amakuru avuga ko Nyiyibikora Safi (Madiba) uririmba mu itsinda rya Urban boyz agiye gukora ubukwe n’umukobwa utarigeze umenyekana cyane mu itangazamakuru mubo bakundanye witwa Niyonizera Judith dore ko n’ubutumire bw’ubukwe ndetse n’amatariki byari byamaze kujya gusa gusa Safi (...)

Sponsored Ad

Abantu batandukanye ntibabona kimwe icyemezo Safi yafashe cyo gushakana n’ umukobwa witwa Judith Niyonizera utamenyerewe mu itanagazamakuru.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 20 Nzeri 2017 nibwo hamenyekanye amakuru avuga ko Nyiyibikora Safi (Madiba) uririmba mu itsinda rya Urban boyz agiye gukora ubukwe n’umukobwa utarigeze umenyekana cyane mu itangazamakuru mubo bakundanye witwa Niyonizera Judith dore ko n’ubutumire bw’ubukwe ndetse n’amatariki byari byamaze kujya gusa gusa Safi avuga ko atariwe wabitanagaje.

Ibi bibaye nyuma y’ukwezi kumwe gusa Safi amaze gutandukana na Umutesi Parfine bari bamaranye imyaka isaga 2 bakundana bikaza kurangira batandukanye nubwo bari baratangaje ko barimo kwitegura gukora ubukwe.

Safi abazwa n’umunyamakuru kubivugwa ko afitanye ubukwe na Judith ntiyagoye umunyamakuru yahise abyemera agrira ati: “Ni byo rwose mfite ubukwe icyakora ubutumire mwabonye sinzi aho mwabukuye kuko njye ubwanjye sindabushyira hanze, wenda n’itariki si iriya bavuga (yisekera) gusa byo ubukwe burahari ariko ibyasohotse ku mpapuro z’ubukwe mwabonye sinjye wazitanze kuko buriya butumire mwabonye ubanza bwibwe aho nazikoreshaga gusa byo rwose mbamare impungenge ubukwe bwo burahari kandi vuba”.

Ibi byaje gutera amagambo no kutumvikana hagati y’abafana ndetse n’abakunzi b’imyidagaduro babashije kubona iyi nkuru y’ubukwe ba Safi na Judith banenga bikomeye icyemezo Safi yafashe cyo gushakana na Niyonizera Judith abenshi bavuga ko atamukwiriye ndetse banahamya ko ari mukuru cyane. Hari uwatangaje ko Niyonizera Judith yari afite umugabo w’umuzungu babanaga muri Canada ndetse ari nayo mpamvu Niyibikora Safi yahisemo kubana nawe bitewe n’amafaranga uyu mugore yakuye muri gatanya ubwo yatandukanaga n’umuzungu wari umugabo we.

Dore Amwe mu mafoto y’umukunzi wa safi




Uyu mukunzi wa Safi mu busanzwe yibera Canada

Muri iyi nkuru twabakusanyirije bimwe mu bitekerezo byatanze kuri iyi nkuru imaze hafi iminsi itatu yose ariyo irimo kuvugwaho dore ko abantu batabona kimwe icyemezo cya Safi cyo gukorana ubukwe na Niyonizera Judith bamwe bamunenga bikomeye nkuko twabibabwiye haruguru abandi bemeza ko ariyo mahitamo ye.
Bimwe mu bitekerezo byagiye bitangwa kuri iyi nkuru






Amakuru yizewe ni uko uyu mukunzi wa Safi (Judith Niyonizera) bamaze igihe bakundana ndetse uyu akaba ari nawe mbarutso yo gutandukana kwe n’uwo bahoze bakundana Umutesi Parfine baherutse gutangaza ko batandukanye.

Safi yakundanye n’abakobwa batandukanye barimo Knowless banabanye mu nzu igihe kirenga amezi atandatu, nyuma yakundanye n’undi mukobwa witwa Fabiola [banagiranye amahari bapfa imodoka], ikibazo cye na Fabiola gikemutse yahise akundana na Parfine none na we barashwanye ubu agiye kurushingana n’undi mukobwa.

Ese wowe urabona gute icyemezo cya Safi yafashe cyo gushaka uyu mukobwa?

Ibitekerezo

  • arishakira VISA reka nawe age kurya ifaranga ryumuzungu ubundi azajya amuca inyuma .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa