skol
fortebet

Hagereranywa n’Ikuzimu! Gisimenti ikomeje kurikoroza, Bamwe basaba ko Hafungwa Burundu

Yanditswe: Tuesday 15, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Kuwa 25 Gashyantere 2022 nibwo ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwemeje ko umuhanda urangwamo utubari twinshi, uturuka ku kabari ka Rosty umunuka ugana aho RGB ikorera uzajya ugirwa Car Free Zone buri wa Gatanu kugeza saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba wo ku Cyumweru.

Sponsored Ad

MASHUSHO! REBA IBIBERA KU GISIMENTI MURI WEEKEND

Iyi nkuru yasamiwe hejuru n’abanyamugi bikundira ibirori no kwisomere kugatama bisanzuye ndetse bidagadura. Si abakunzi b’Ibirori gusa ahubwo n’abanyir’utubari nabo bayakiriye nayombi dore ko icyo kunywa, Kurya bigurwa kakahava.

Nyuma yiki cyemezo, kumbuga nkoranyambaga hakomeje Gucicikana amashusho agiye atandukanye yibihabera, nkaho muminsi yashize hakwirakwiye amashusho y’Umukobwa wari waganjwe na Kamanyinya yarambaraye hasi, ikanzu yambaye atayitayeho ndetse ubishaka agakora aho ashaka hose k’Umubiri we.

Nyuma yaya mashusho, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko uyu Mukobwa yahise akurikiranwa ndetse ko ashobora guhanwa bitewe no kwambara ubusa muruhame.

Weekend yakurikiyeho, nabwo kubakoresha twitter, babonye andi mashusho y’Umusore n’Inkumi rwahanye inkoyoyo basomana kabaye, ndetse umuhungu yacishije akaboko mu ipantalo y’Umukobwa amanura, azamura ubona umukobwa yatwawe.

Nyuma kandi hakwirakwiye andi Mashusho Umukobwa acigatiye ka Manyinya muntoki, ari gukata umuziki byagera hagati agakurura agakanzu aba yambaye hanyuma akerekana amabere ye yose abari bamuzengurutse. bamwe mubanyerari baba baraho binkwakuzi kwihangana biranga bakamusatira bakikorakorera ubona babyishimiye.

Iyo witegereje neza aya mashusho ndetse ukanatemberera aha Gisimenti usanga higanje cyane Urubyiruko. ibi bigatera bamwe impungenge zejo hzaza harwo. ari naho bahera basaba ko hafungwa bikiri mumaguru mashya.

Hari nabdatinya kugereranya Gisimenti na Sodoma ivugwa muri Bibiriya. abandi bakahita Las Vegas umugi uberamo ibyaha byinshi ku isi. ibi kandi hari nabavug bashize amanga ko hari nabahanywera inzoga bataragera imyaka y’Ubukure.

Undi muco wahadutse ni uwo Kuvumba ariko muburyo bugezweho! aho umuvumbyi ava murugo yitwaje udukombe tugezweho tuzwi nka Usage Unique, hanyuma akaza kumeza yabiguriye icupa ryabo ati" Nsukiramo nkubite aga Shot" iyo abikoze kuva kuri Rosty kugera imbere y’Inyubako ikoreramo CSS, agaruka KABAYE.

Bamwe mubakoresha twitter ntibatinya kuhagereranya n’Ikuzimu. bamwe batangira n’Umubukangurambaga bifashisha Hash Tag ya #ShutGisimenti. gusa aba bavuga ibi nibo bacye ugereranije nabishimiye iyi gahunda.

Turetse kandi muburyo bwo kwinezeza no kwizihirwa, bamwe mubahafite utubari babyinira kurukoma kuva kuwa gatanu kugera kucyumweru. dore ko ariho bakorera amafaranga menshi kandi n’abakiriya babo bizihiwe! mbese kuribo amata yabyaye Amavuta.

Mubitekerezo byatanzwe Cyubahiro Robbert Mackena ygize ati"Igisimenti ntakibazo gifite ikibazo ni utu twana twananiye ababyeyi tutagira indero dushaka kubaho nka Nick Minaj twirirwa tuzunguza n’utu dusore tubona 10k aho kugura kawunga tukagura konyagi. Mureke abantu bicururize ahubwo bakaze umutekano uzana ubusurubuni batwara ihene"

Ibitekerezo

  • Kuba billionaire

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa