skol

Hagiye gutangwa igihembo cy’umukobwa uhagarariye Intara muri Miss Rwanda 2022

Imyidagaduro   Yanditswe na: Rebecca UFITAMAHORO 15 December 2021

Abakobwa bahagarariye intara zindandukanye mu irushanwa rishakisha umukobwa uhiga abandi ubwenge, umuco n’uburanga, Miss Rwanda rigiye kuba kunshuro ya 11 ,bagiye kugenerwa igihembo.


Amakuru dukesha Igihe ni uko kuri iyi nshuro nta mpinduka nyinshi zizagaragara ku byo umukobwa witabira iri rushanwa asabwa kuba yujuje.

Zimwe mu mpinduka byitezwe ko zizagaragara muri Miss Rwanda 2022, ni uko hazahembwa buri mukobwa uzatsindira guhagararira Intara.

Abakobwa bose bahagarariye Intara bagiye guhabwa ibihembo muri Miss Rwanda nyuma y’uko mu riheruka ababashije kujya mu mwiherero bemerewe kwishyurirwa kaminuza ku bufatanye na Kaminuza ya Kigali nk’igihembo gishya cyari cyinjiye muri iri rushanwa.

Icyakora nubwo hari amakuru ko buri mukobwa uzatsindira itike yo guhagararira Intara ye azatahana ishimwe, ntabwo haramenyekana ibihembo bazahabwa.

Byitezwe ko tariki 23 Ukuboza 2021 ari bwo hazaba ikiganiro n’abanyamakuru cyo gutangiza iri rushanwa, hakazatangarizwamo amakuru arambuye. Uyu munsi ni nabwo abakobwa bazatangira kwiyandikisha muri Miss Rwanda 2022.

Umukobwa uzegukana ikamba rya Miss Rwanda 2022 azaba asimbuye Ingabire Grace watowe nka Miss Rwanda 2021.

Author : Rebecca UFITAMAHORO

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Abategura irushanwa rya Mr Rwanda batangaje ko Super Manager ari mu basore...

Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagiye kubera irushanwa ryo gutora umuhungu...
21 January 2022 0

Ibyamamare birimo Meddy batangije igikorwa cyo gukusanya miliyoni 6 zo...

Abiganjemo ibyamamare nyarwanda nka Meddy, Kamichi, Patycope, Ella n’abandi...
21 January 2022 0

Sky2 yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we[AMAFOTO]

Umuraperi Sky2 wamamaye cyane kumvugo nka wabagahe, nizindi zitandukanye...
20 January 2022 0

Ihere ijisho amafoto ya Mushiki wa Mutsinzi Ange uri guhatanira ikamba...

Umukobwa witwa Liliane Ugirwabo akaba na mushiki w’umukunnyi Mutsinzi Ange...
20 January 2022 0

Ubuzima bwa Miss Ingabire Grace nyuma y’isubikwa rya Miss World...

Nyuma y’isubikwa ry’irushanwa rya Miss World 2021 ku munota wa nyuma hirindwa...
20 January 2022 0

Kenya: Umu Dj yiyahuriye muri studio za Capital FM

Icyamamare mu kuvanga umuziki Dj Alex wakoraga kuri Capital FM yo muri...
20 January 2022 0