Hamenyekanye akayabo Bruce Melodie yishyuye ubwo yashyiragaho Tatto z’abakobwa be
Yanditswe: Thursday 29, Sep 2022
Umuhanzi Bruce Melodie uherutse kwishushanyaho amasura y’abakobwa be bikavugisha benshi hamenyekanye amafaranga byamutwaye.
Uyu muhanzi ari kubarizwa mu Buhinde muri gahunda zitandukanye harimo no kuba ariho yishyirishirijeho Tatoo zigaragaza amasura y’abakobwa be babiri.
Ni Tatoo yashyiriweho n’umuhnde wiyita ‘Tantra tattoo’ ku mbugankoranyambaga akaba amaze imyaka 11 muri aka kazi nkuko abisobanura ndetse akaba aabyigisha ku bifuza kubikora.
Ku byerekeranye n’igiciro izi Tatoo Bruce Melodie byamutwaye amakuru yamenyekanye avuga ko yishyuye 860$ arenga ibihumbi 860Frw.
Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi bakomeje gukora cyane ndetse no kugira uruhare mu gutumbagiza umuziki Nyarwanda no mu bindi bihugu yane ko ari mu bahanzi bakunze gukorana n’abandi bahanzi baturuka ku mugabane w’Afurika.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *