skol

Biravugwa ko hari amashusho agaragaza Bwiza ari gukora imibonano mpuzabitsina

Yanditswe: Thursday 15, Sep 2022

featured-image

Umuhanzikazi uri mu bagezweho hano mu Rwanda uzwi nka Bwiza yategujwe ko hari amafoto agaragaza uyu mukobwa ari gukora imibonanompuzabitsina agiye gushyirwa hanze.

Umuntu uzwi ku mazina ya Kasuku ku mbuga nkoranyambaga ni we wateguje uyu muhanzikazi ko isaha iyo ariyo yose ari bushyire hanze aya mashusho kuko ngo ayafite mu biganza bye.

Bwiza akibona ayo magambo yari yashyizwe kuri Instagram, yifashishije urukuta rwe asubiza ko adatewe ubwoba n’ibyo uwo muntu ari kuvuga.

Ati “Niba ari n’amafaranga byansaba ntayo naguha, kora ibyo wumva bigushimishije kuri njye.”

Uwo Kasuku nawe yahise amusubiza ati “ Arabizi neza ko umuzigo nywifitiye, ubwoba buramwishe ngo amafaranga. Hama hamwe abana bakote nigaramiye.”

Uwo muntu yavugaga ko ayo mashusho ya Bwiza amugaragaza ari gukora imibonano mpuzabitsina, afite iminota itatu.

Ibintu nk’ibi bisanzwe mu bahanzi, ku buryo rimwe na rimwe hari ababikoresha babeshya, bashaka kumenyekanisha gahunda zabo. Ni nako benshi bakeka ibiri hagati ya Bwiza n’uwo muntu witwa Kasuku.

Amakuru dukura ku Igihe yabonye ni uko Umuyobozi wa KIKAC, Dr Kintu Mohamed yandikiye umuyobozi ushinzwe abahanzi muri iyi sosiyete Uhujimfura Jean Claude amubaza ibiri kuba.

Ati “None se ibi ni ibiki mwakoze mutatubwiye?”

Ni ikibazo cyumvikanisha ko n’iyo iza kuba ari ikinamico, byari gusaba ko baba babipanze nk’ikipe bose bazi ibigiye kuba.

Uhujimfura Jean Claude yavuze ko atazi neza ibiri kuba kuko nawe yabibonye ku mbuga nkoranyambaga ndetse ntarabasha kuvugana na Bwiza ngo amenye ukuri.

Bwiza we yavuze ko ayo mashusho atayazi, ati “Nta gitekerezo na kimwe nyafiteho, niyo mpamvu byanshyuhije umutwe gusa abaye anahari nyine ubwo ntacyo nabikoraho.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa