skol
fortebet

Hamenyekanye amayeri Cristiano yakoresheje mu mubano we n’umugore we

Yanditswe: Tuesday 20, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Byatahuwe ko umukinnyi uri mubakunzwe ku Isi Cristiano Ronaldo yakoresheje uburyo bwiza mu isezerano we n’umugore we babyaranye abana 5 , aho batandukanye bivugwa ko Cristiano yagumana imitungo ye yose. Televiziyo Guia yo muri Portugal yahishuye ko aba bombi bafite imbanzirizamasezerano ku bifuza kubana, yarengera ababana mu gihe habayeho gutandukana batarasezerana byemewe n’amategeko.
Byamenyekanye ko uyu mukinnyi yabikoze mu rwego rwo kurinda umutungo we ashobora kuba yagabana na (...)

Sponsored Ad

Byatahuwe ko umukinnyi uri mubakunzwe ku Isi Cristiano Ronaldo yakoresheje uburyo bwiza mu isezerano we n’umugore we babyaranye abana 5 , aho batandukanye bivugwa ko Cristiano yagumana imitungo ye yose.

Televiziyo Guia yo muri Portugal yahishuye ko aba bombi bafite imbanzirizamasezerano ku bifuza kubana, yarengera ababana mu gihe habayeho gutandukana batarasezerana byemewe n’amategeko.

Byamenyekanye ko uyu mukinnyi yabikoze mu rwego rwo kurinda umutungo we ashobora kuba yagabana na Georgina Rodríguez mu gihe baba batandukane.

Gusa muri ayo masezerano hakubiyemo ko Georgina agomba kugumana uburenganzira bwe ku bana, akajya ahabwa ibihumbi $109 byo kubitaho buri kwezi. Aya kandi ashobora kwiyongera ndetse agatwara n’inzu y’aba bombi igaragara muri filime y’uruhererekane ‘I am Georgina’.

Abakunzi ba Cristiano Ronaldo bategerezanyije amatsiko kumva ko yaba yasezeranye n’umugore we imbere y’amategeko, dore ko bari mu munyenga w’urukundo kuva mu 2016. Aba bombi bafitanye abana bane ari bo; Eva Maria, Mateo Ronaldo, Alana Martina na Bella Esmeralda.

Mu mwaka ushize ni bwo Cristiano Ronaldo yaganiriye n’umunyamakuru Piers Morgan wamubajije niba ateganya gukora ubukwe n’umukunzi we, amusubiza ko ari ibintu byo kongera gutekerezaho.

Cristiano na Georgina, ubu batuye i Riyadh muri Arabie Saoudite kuva uyu rutahizamu yajya gukina muri Saudi Pro League. Nubwo bitemewe kuhatura utarasezeranye ariko aba bombi bahawe uburenganzira.

Uyu mugabo w’imyaka 38, ni we mukinnyi winjiza agatubuts aho kugeza ubu afite umutungo ubarirwa muri miliyoni $500. Usibye gukina ruhago, aninjiza amafaranga mu ishoramari rishingiye cyane cyane ku bucuruzi bw’imyenda ifite ikirango cya CR7.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa