skol
fortebet

Hamenyekanye igihe igice cya kabiri cya "SQUID GAME"yakunzwe na benshi kizasohokera

Yanditswe: Friday 20, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Benshi baracyategereje amakuru mashya y’igihe filimi "Squid Game" Season 2,izasohkera cyane ko igice cya mbere cyasize abakunzi ba Sinema mu nyota idasanzwe.
Iyi filimi y’uruhererekane yatsindiye ibihembo byinshi muri 2021 ahanini kubera ukuntu yabaye igitangaza ikimara gushyirwa kuri Netflix.
Mu byukuri, niyo yonyine yashoboye guhigika ’The Bridgertons’ nka Filimi y’uruhererekane yakurikiranwe cyane mu mateka ku rubuga rumwe.
Hashize umwaka urenga igice cya mbere gisohotse ariko benshi (...)

Sponsored Ad

Benshi baracyategereje amakuru mashya y’igihe filimi "Squid Game" Season 2,izasohkera cyane ko igice cya mbere cyasize abakunzi ba Sinema mu nyota idasanzwe.

Iyi filimi y’uruhererekane yatsindiye ibihembo byinshi muri 2021 ahanini kubera ukuntu yabaye igitangaza ikimara gushyirwa kuri Netflix.

Mu byukuri, niyo yonyine yashoboye guhigika ’The Bridgertons’ nka Filimi y’uruhererekane yakurikiranwe cyane mu mateka ku rubuga rumwe.

Hashize umwaka urenga igice cya mbere gisohotse ariko benshi bakomeje gutegereza kugira ngo bamenye igihe igice cya kabiri cy’iyi filimi yo muri Koreya y’Epfo kizasohokera.

Umwanditsi w’iyi filimi, Hwang Dong-hyuk,mu ntangiriro z’uyu mwaka yavuze ko igice cya kabiri cy’iyi filimi kizasohoka bitera benshi amatsiko menshi.

Amakuru mashya yatanze nuko kizatinda kuko iyi filimi itazasohoka mu mpera za 2023 cyangwa mu ntangiriro za 2024.

Yabivuze mu kiganiro na Vanity Fair, aho yemeje kandi ko nta mashusho na make arafatwa, nubwo hashize amezi bagiranye amasezerano mashya na Netflix.

Kuri ubu uyu mwanditsi afite paje eshatu zigize ibitekerezo azakuraho imyandikire y’iki gice.

Yagize ati: "Ese ikiremwamuntu kizongera kugeragezwa binyuze muri iyi mikino?." Yongeyeho ati: "Ndashaka kubaza ikibazo: ’birashoboka ko ubufatanye hagati y’abantu bushoboka?"

Mu minsi ishize,uyu mwanditsi yavuze ko Lee Jung-jae wamenyekanye cyane muri iyi filimi ku izina rya Seong Gi-hun azagaruka muri iyi filimi y’uruhererekane.

Squid Game yarebwe cyane ku Isi mu mwaka ushize aho yarebwe mu buryo bw’ikoranabuhanga amasaha arenga miliyali imwe nyuma y’iminsi 28 gusa isohotse.

Iyi filimi y’uruhererekane yatsindiye ibihembo bitandukanye harimo ibya Golden Globe Awards ndetse n’ibya Gotham Awards.

Netflix yatangaje ko yakoresheja amafaranga angana na miliyoni 21 z’amadolari mu gice cya mbere cya Squid Game ariko ikaba iteganya kuzakuramo amafaranga asaga miliyoni 891 z’amadolari.

Muri saison ya mbere,hagaragaramo abantu biganjemo abakene barimo amadeni n’ibibazo urusobe bakinishwa imikino 6 y’abana aho unyuranyije n’itegeko cyangwa utsinzwe ahita araswa.

Ababa bahatana muri iyo filimi baba bagomba kuzavamo umuntu umwe utsinda agatwara igihembo cya nyuma cya miliyari 45,6 z’amadolari.

Aka kayabo kegukanwe n’uwitwa Seong Gi-hun (Lee Jung-jae) werekanye ubufatanye n’abandi ndetse ntiyagirira nabi abandi nkuko bamwe mu bakinnyi bari kumwe babigenje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa