skol
fortebet

Hamenyekanye Impamvu Miss Meghan yatandukanye n’abategura irushanwa rya Miss Rwanda

Yanditswe: Wednesday 20, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ejo hashize tariki ya 19 Mata nibwo ubuyobozi bwa Rwanda Inspiration Back Up (RIB) bwatangaje ko Miss Nimwiza Meghan atagishinzwe itumanaho n’umuvugizi w’irushanwa rya Miss Rwanda.

Sponsored Ad

[7:26 AM, 4/20/2022] Rebecca: Mu itangazo bashyize ku mbuga nkoranyambaga zirimo Twitter, bavuze ko Nimwiza Meghan wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2019 “yatandukanye n’umuryango wa Miss Rwanda.”

Rwanda Inspiration Back Up yavuze ko mu gihe Miss Nimwiza yari amaze ari mu nshingano nk’Umuvugizi wa Miss Rwanda, yagaragaje umurava n’umuhate.

Bamwifuriza amahirwe masa mu byo yerekejemo. Muri iri tangazo, ntibasobanura impamvu yatumye Nimwiza Meghan ava ku kazi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, nibwo amakuru yatangiye gusakara ko Nimwiza Meghan yamaze gusezera kuri Miss Rwanda Organi…
[7:29 AM, 4/20/2022] Rebecca: Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, nibwo amakuru yatangiye gusakara ko Nimwiza Meghan yamaze gusezera kuri Miss Rwanda Organisation yagezemo mu 2020.

Miss Nimwiza Meghan yari Umuvugizi wa Miss Rwanda. Iradukunda Elsa wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2017 ayobora ishami rishinzwe abafatanyabikorwa [Director of Partnership], ni mu gihe Iradukunda Liliane wabaye Miss Rwanda 2018 ashinzwe guhuza ibikorwa.

Amakuru dukesha INYARWANDA avuga ko ko Miss Nimwiza Meghan yavuye muri Miss Rwanda Organisation kubera akazi yabonye ko gukora mu ruganda rwa Sima, Prime Cement, ruherereye mu Karere ka Musanze mu Majyaruguru y’u Rwanda.

Sima ni kimwe mu bikoresho by’ibanze byifashishwa cyane mu mirimo y’ubwubatsi.

Uru ruganda ruherutse kugira ‘Brand Ambassador, Mutesi Aurore Kayibanda wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2009, ndetse Uwase Hirwa Honorine wamamaye nka “Igisabo” ni umukozi muri uru ruganda ushinzwe ibijyanye n’iyamamazabikorwa.

Miss Nimwiza Meghan azakomeza gukorana na Miss Rwanda mu bijyanye n’ubujyanama, cyangwa se igihe yaba akenewe mu Kanama Nkemurampaka no mu bindi bikorwa bitarimo kuvugira iri rushanwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa