skol
fortebet

Hamenyekanye ukuri kose k’ubukwe bwa Marina na Yvan Muziki bwavugishije benshi

Yanditswe: Friday 15, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

skol

Hashize Iminsi hacicikana amafoto y’ubukwe agaragaza Marina na Yvan Muziki bikavugwa ko baba barakoze ubukwe mu ibanga rikomeye, ku makuru Umuryango ufite nuko nta bwigeze bubaho ahubwo byari ifatwa ry’amashusho y’indirimbo bari gukorana.
Amakuru dukesha Igihe yavuze ko amafoto yifashishijwe havugwa ko aba bahanzi bakoze ubukwe ari ayafotorewe mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ‘Urugo ruhire’ ya Masamba bari gusubiramo.
Ati “Marina, Massamba Intore na Yvan Muziki bari gusubiranamo indirimbo (...)

Sponsored Ad

Hashize Iminsi hacicikana amafoto y’ubukwe agaragaza Marina na Yvan Muziki bikavugwa ko baba barakoze ubukwe mu ibanga rikomeye, ku makuru Umuryango ufite nuko nta bwigeze bubaho ahubwo byari ifatwa ry’amashusho y’indirimbo bari gukorana.

Amakuru dukesha Igihe yavuze ko amafoto yifashishijwe havugwa ko aba bahanzi bakoze ubukwe ari ayafotorewe mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ‘Urugo ruhire’ ya Masamba bari gusubiramo.

Ati “Marina, Massamba Intore na Yvan Muziki bari gusubiranamo indirimbo ‘Urugo ruhire’, mu ifatwa ry’amashusho y’iyi ndirimbo niho abantu bakuye amafoto bahamya ko bakoze ubukwe.”

Iyi ndirimbo bivugwa ko izasohoka kuri EP Yvan Muziki ateganya gusohora mu minsi iri imbere.

Abavuga iby’ubukwe bw’aba bahanzi babishingira ku nkuru zimaze iminsi zivuga ko bari mu rukundo.

Hari amakuru avuga ko urukundo rwa Marina na Yvan Muziki rugeze aharyoshye, ndetse kuva uyu muhanzi yaza mu Rwanda inshuro nyinshi baba bari kumwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa