skol
fortebet

Hamenyekanye urwego rushya rugiye kujya rutegura Miss Rwanda irimo gishegesha

Yanditswe: Tuesday 10, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Inteko nyarwanda y’Umuco niyo yahawe gutegura irushanwa rya Miss Rwanda nyuma y’aho yambuwe kompanyi ya Rwanda Inspiration Back Up ya Ishimwe Dieudone ufunzwe akekwaho ibyaha birimo guhohotera bishingiye ku gitsina abakobwa bitabiriye iri rushanwa.
Rwanda Inspiration Backup yateguraga irushanwa rya Miss Rwanda yamaze guhagarikwa kuri iyi mirimo, irushanwa risubizwa muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, binyuze mu Nteko y’Umuco.
Minisitiri w’urubyiruko n’umuco Rose Mary Mbabazi yatangarije New (...)

Sponsored Ad

Inteko nyarwanda y’Umuco niyo yahawe gutegura irushanwa rya Miss Rwanda nyuma y’aho yambuwe kompanyi ya Rwanda Inspiration Back Up ya Ishimwe Dieudone ufunzwe akekwaho ibyaha birimo guhohotera bishingiye ku gitsina abakobwa bitabiriye iri rushanwa.

Rwanda Inspiration Backup yateguraga irushanwa rya Miss Rwanda yamaze guhagarikwa kuri iyi mirimo, irushanwa risubizwa muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, binyuze mu Nteko y’Umuco.

Minisitiri w’urubyiruko n’umuco Rose Mary Mbabazi yatangarije New Times ko Kompanyi ya Rwanda Inspiration Backup (RIB) yateguraga irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda yaryambuwe rihabwa inteko y’umuco (RCHA).

Iyi Rwanda Inspirational Back Up niyo yari isanzwe itegura iri rushanwa mu gihe cy’imyaka 11 yari ishize.

Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yatangaje ko yahagaritse ibikorwa byo gutegura irushanwa rya Miss Rwanda kubera ko hari iperereza rikiri gukorwa ku byaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina ririvugwamo.

Mu itangazo iyi Minisiteri yashyize hanze kuri uyu wa Mbere, tariki 9 Gicurasi 2022, yavuze ko yafashe uyu mwanzuro “hashingiwe ku iperereza riri gukorwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha ku muyobozi wa “Rwanda Inspiration BackUP, ukekwaho ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakoreye abakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu bihe bitandukanye”.

Yakomeje imenyesha Abanyarwanda ko “ibaye ihagaritse iri rushanwa mu gihe iperereza ritararangira”.

Ishimwe Dieudonné (Prince Kid) uyobora Rwanda Inspiration Backup itegura Miss Rwanda yatawe muri yombi, ku wa 26 Mata 2022.

Mu cyumweru gishize RIB yashyikirije Ubushinjacyaha dosiye y’uyu musore igaragaza ko akurikiranyweho ibyaha bitatu aribyo: gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Itabwa muri yombi rya Prince Kid ryakurikiwe n’irya Miss Rwanda 2017, Elsa Iradukunda we ukurikiranyweho ibyaha byo kubangamira iperereza ku birego bishinjwa umuyobozi wa Rwanda Inspiration BackUp.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa