skol
fortebet

Hamuritswe imodoka izahabwa "Rudasumbwa" w’u Rwanda yaguzwe akayabo[Amafoto]

Yanditswe: Friday 17, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Mu Rwanda hagiye kubera irushanwa rizahemba umusore uhiga abandi ‘Umurava, ubwenge n’umuco’ rizwi nka Mr Rwanda, aho uzatsinda azahabwa imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Celica n’icumbi ry’umwaka mu nyubako za TomTransfers.

Sponsored Ad

Iyi modoka izahembwa Mr Rwanda ifite agaciro ka miliyoni 10 Frw, yamurikiwe itangazamakuru kuri uyu wa 17 Ukuboza 2021 mbere y’ikiganiro n’abanyamakuru.

Iyi modoka yatanzwe na TomTransfers ari nayo sosiyete yateye inkunga irushanwa rya Mr Rwanda rigiye kuba bwa mbere muri uyu mwaka.

Ni irushanwa riri gutegurwa na Sosiyete yitwa ‘Imanzi Agence Ltd’ ifatanyije na TomTransfers.

Byitezwe ko Ikamba rya Rudasumbwa w’u Rwanda rizatangwa muri Gashyantare 2022, mu gihe guhera mu Ukuboza uyu mwaka abasore bo mu ntara zitandukanye bazaba batangiye kwiyandikisha.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa