skol
fortebet

Haramenyekana Nyampinga w’ Isi 2016, Miss Jolly icyizere cyayoyotse

Yanditswe: Sunday 18, Dec 2016

Sponsored Ad

Miss Mutesi Jolly amahirwe ye yayoyotse, mu gihe uyu mugenzi we Miss Kenya ariwe munyafurikakazi wagaragaye byibura muri kimwe mu byiciro by’ingenzi
Kuri iki Cyumweru tariki ya 18 Ukuboza 2016 mu mujyi wa Washington nibwo hategerejwe ibirori bya nyuma biza gutangarizwamo uwegukanye ikamba rya Nyampinga w’isi 2016(Miss World).
Kugeza ubu imyiteguro irarimbanije muri MGM National Harbor inyubako iza kwakira ibi birori, ndetse byinshi byamaze gushyirwa ku murongo, aho hanashyizwe ku mugaragaro (...)

Sponsored Ad

Miss Mutesi Jolly amahirwe ye yayoyotse, mu gihe uyu mugenzi we Miss Kenya ariwe munyafurikakazi wagaragaye byibura muri kimwe mu byiciro by’ingenzi

Kuri iki Cyumweru tariki ya 18 Ukuboza 2016 mu mujyi wa Washington nibwo hategerejwe ibirori bya nyuma biza gutangarizwamo uwegukanye ikamba rya Nyampinga w’isi 2016(Miss World).

Kugeza ubu imyiteguro irarimbanije muri MGM National Harbor inyubako iza kwakira ibi birori, ndetse byinshi byamaze gushyirwa ku murongo, aho hanashyizwe ku mugaragaro ba nyampinga babashije kwitwara neza mu bice bitanu by’ingenzi bigenderwaho muri iri rushanwa, gusa Miss Mutesi Jolly, nyampinga uhagarariye u Rwanda nta na hamwe yagaragaye.

Nyampinga w’u Rwanda Miss Mutesi Jolly yari afite amahirwe yo kuza mu bakobwa ba mbere b’uburanga bufite intego(Beauty with a Purpose), nyuma y’uko yari yabashije kuza muri 24 ba mbere gusa mu bakobwa batanu ba mbere batangajwe uyu mukobwa ntiyagaragaye, dore ko umunyafurika rukumbi wajemo ari Miss Kenya.

Dore uko ibyiciro byose bihagaze mbere y’uko hamenyekana Nyampinga w’isi:

Beauty with a purpose(Nyampinga w’ubwiza bufite intego) hatoranijwe abakobwa batanu ari bo: Miss India, Philippines, Indonesia, Nepal, Kenya

Talent winner(nyampinga w’umunyempano): Mongolia

Multimedia winner(Nyampinga w’imbuga nkoranyambaga n’amafoto): Philippines

Top Model winner(Nyampinga w’umunyamideli):China

Sport winner(Nyampinga w’umusportifu):Cook Islands

Tubibutse ko abakobwa bagiye begukana ibi byiciro baba bafite amahirwe ari hejuru yo kugaragara mu bakobwa 10 ba mbere batorwamo nyampinga w’isi(Miss World).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa