skol
fortebet

Haravugwa umwuka mubi hagati ya Diamond n’umujyanama we Sallam SK

Yanditswe: Monday 26, Dec 2022

featured-image

Sponsored Ad

Haravugwa umwuka mubi mu mubano wa Diamond Platnumz n’umujyanama we Sallam SK Mendez aho ngo bamaze amezi ane badahurira mu bikorwa bitandukanye nk’uko byari bisanzwe.

Sponsored Ad

Bivugwa ko Sallam SK yaba ari mu nzira zimwerekeza muri Konde Gang Worldwide ya Harmonize.

Sallam SK wari usanzwe ahorana na Diamond agatoki ku kandi ahakana ibyo gutandukana n’ uyu muhanzi abereye umujyanama, ahubwo akavuga ko nubwo badaherutse kugaragara bari kumwe nta kibazo bafitanye.

Mu kiganiro na Radiyo yitwa Mjini FM yagize ati “ Njye na Diamond tumeze neza cyane, twese tuzi ko tutagomba kujyana ahantu hamwe na hamwe igihe cyose.”

Yakomeje agira ati “ Ni umusore uhora mu bushabitsi nanjye nibyo nkora, rero duhora duhuze cyane, kuba abantu badaheruka kutubonana ntibivuze ko tutavugana, tubikora buri gihe, ni yo mpamvu dutunze telefoni.”

Umwuka mubi uvugwa hagati ya Diamond na Sallam SK wazamutse cyane mu bitangazamakuru nyuma yaho Sallam SK afunguriye radiyo ye yise Mjini FM.

Ibi byafashwe nk’ibihanganisha aba bombi dore ko Diamond atishimiye kubona umwe mu bajyanama be afungura radiyo ye bwite mu gihe na we asanzwe afite Wasafi FM.

Sallam SK agaruka kuri ibi yagize ati “Igitekerezo cyo gufungura radiyo na Televiziyo bya Wasafi cyaturutse ku mushinga wanjye wa mbere ubwo natangiraga Dizzim Online, ntabwo rero mbona ko byakagombye kuba ikibazo.”

Uyu mujyanama wa Diamond avuga ko kuba amaze amezi abiri adahura n’uyu muhanzi byatewe n’akazi kenshi yari arimo ahugiye muri gahunda zo gutunganya Mjini FM imaze amezi abiri itangiye.

Avuga ko inshingano ze yari yazisigiye Babu Tale batafatanyije akazi ko kureberera inyungu n’ibikorwa bya Diamond Platnmuz.

Sallam SK Mendez yatangiye gukorana na Diamond Platnumz mu 2013 nyuma yo kumuhuza na Davido bagakorana indirimbo bise ‘Number One’.

Kwamamaza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa