skol
fortebet

Hari ukuntu twabigenje kuburyo mutamenye ko yahageze! The Ben yahishe umukunzi we itangazamakuru i Kampala

Yanditswe: Friday 03, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi uri mubakunzwe hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo wamamaye nka The Ben yageze i Kampala aho agiye gukorera igitaramo avuga ko umukunzi we nubwo atagaragaye mu bamuherekeje ariko ahari.

Sponsored Ad

Uyu muhanzi ugiye gutaramira Uganda bwa mbere kuva mu mwaka wa 2018 yavuze ko yishimiye cyane kuhataramira nk’ahanu afata nko murugo cyane ko ari naho yavukiye.

Mu kiganiro yagiranye ni Igihe dukesha aya makuru ubwo yageraga ku kibuga cy’indege cya Entebbe muri Uganda, yagaragaye ari wenyine mu gihe benshi bari biteze kumubona ari kumwe n’umukunzi we.


Abajijwe niba umukunzi we Uwicyeza Pamella atazitabira igitaramo agiye gukora yagize ati"“Hari ukuntu twabigenje ku buryo mutamenye ko yaje, mbese we si umuntu ukunda ama camera menshi, ariko ndabizi ko azaba ahari.”

Amakuru avuga ko Pamella yagiye n’indege ny’uma y’uko umukunzi we yagezeyo mu kwirinda gufotorwa.

Biteganyijwe ko igitaramo The Ben agiyemo kiraba kuri uyu wa 3 Kamena 2022 mu Mujyi wa Kampala ahitwa Garden City Rooftop BOK.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa