skol

Harimo n’izabanyafurika ! Dore urutonde rw’indirimbo zanyuze Obama muri iyi Mpeshyi

Yanditswe: Friday 21, Jul 2023

featured-image

Barack Hussein Obama II wabaye Perezida wa 44 wa Leta Zunze ubumwe za Amerika buri mwaka agaragaza urutonde rw’indirimbo zamunyuze, kuri ubu hagaragayeho indirimbo eshatu z’abahanzi bo muri Afurika.
Barack Obama asanzwe ari umufana ukomeye w’umuziki
Uru rutonde yashyize hanze akoresheje imbuga nkoranyambaga ze, ruriho indirimbo 3 z’abahanzi nyafurika barimo Burna Boy na Ayra Starr. Indirimbo ya mbere iruyoboye yitwa ’Who Told You’ y’umuraperi J-Hus ukunzwe muri iyi minsi yafatanije na (…)

Barack Hussein Obama II wabaye Perezida wa 44 wa Leta Zunze ubumwe za Amerika buri mwaka agaragaza urutonde rw’indirimbo zamunyuze, kuri ubu hagaragayeho indirimbo eshatu z’abahanzi bo muri Afurika.

Barack Obama asanzwe ari umufana ukomeye w’umuziki

Uru rutonde yashyize hanze akoresheje imbuga nkoranyambaga ze, ruriho indirimbo 3 z’abahanzi nyafurika barimo Burna Boy na Ayra Starr. Indirimbo ya mbere iruyoboye yitwa ’Who Told You’ y’umuraperi J-Hus ukunzwe muri iyi minsi yafatanije na Drake usanzwe warubatse izina ku rwego mpuzamahanga.

Uyu muraperi J-Hus wabengutswe na Barack Obama unayoboye uru rutonde, akomoka ku mugabane wa Afurika mu gihugu cya Gambia gusa akaba akorera umuziki we mu gihugu cy’Ubwongereza mu mujyi wa London.

Urutonde rw’indirimbo 41 zikunzwe na Barack Obama mu mpeshyi ya 2023 zirimo 3 z’abahanzi nyafurika

Indirimbo ya Burna Boy yise ’Sitting On Top Of The World’ yafatanyije na 21 Savage yaje ku mwanya wa 11 mu ndirimbo 41 ziri kunyura Barack Obama muri iyi mpeshyi. Indirimbo ’Sability’ ya Ayra Starr yaje ku mwanya wa 25.

Iyi ibaye inshuro ya 3 umuhanzi Burna Boy yagaragara ku rutonde rw’indirimbo zakunzwe na Barack Obama. Kuri uru rutonde kandi harimo indirimbo z’abahanzi bakomeye barimo nk’iya 2 Pac ufatwa nk’umwami w’injyana ya Rap/Hip Hop. Iyi ni iyitwa ’Calfornia Love’ yaje ku mwanya wa 5 yafatanije na Dr. Dre.

Uru rutonde rwiganjemo abahanzi bakomeye bamenyekanye kuva kera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa