skol
fortebet

Harmonize yizihije isabukuru y’amavuko akina ‘Biyari’ n’umukunzi we utwite-AMAFOTO

Yanditswe: Wednesday 12, Jul 2017

Sponsored Ad

Ubwo yizhizaga isabukuru y’amavuko, umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania ndetse no muri aka karere ka Afurika y’Iburasirazuba Harmonize yajyanye n’umukunzi we mu inzu nshya banaboneraho gukina ‘Biyari’.
Uyu muhanzi amaze amezi 3 atandukanye n’umukunzi we Jacqueline Wolper, bigirwa ibanga kubera impamvu z’inyungu z’ubucuruzi zabo bombi.
Kuri ubu, Harmonize afitanye umubano udasanzwe n’umukobwa w’uruhu rwera. Mu minsi ishize abinyujije ku rubuga we rwa Instagram, Harmonize yerekanye ifoto y’uwo (...)

Sponsored Ad

Ubwo yizhizaga isabukuru y’amavuko, umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania ndetse no muri aka karere ka Afurika y’Iburasirazuba Harmonize yajyanye n’umukunzi we mu inzu nshya banaboneraho gukina ‘Biyari’.

Uyu muhanzi amaze amezi 3 atandukanye n’umukunzi we Jacqueline Wolper, bigirwa ibanga kubera impamvu z’inyungu z’ubucuruzi zabo bombi.

Kuri ubu, Harmonize afitanye umubano udasanzwe n’umukobwa w’uruhu rwera. Mu minsi ishize abinyujije ku rubuga we rwa Instagram, Harmonize yerekanye ifoto y’uwo mukobwa ndetse n’iy’umwana uri mu nda.

Harmonize yari kumwe n’umukunzi we mu bukwe bw’umuhanzi Professor Jay

Yanditse agira ati”Ah! Ndibaza umwana uzavuka hagati y’iyi mvange y’amaraso y’Umumakonde n’umuzungukazi uko azaba ameze!!!(…),wa mwana we gerageza urebe ko wafata cyane ibara ry’uruhu rwa mama wawe”. Gusa uyu muhanzi ntiyatangaje amazina n’igihe gishize uyu mukunzi we atwite.

Bongeye kugaragara bari kumwe ubwo yizihizaga isabukuru y’amavuko y’imyaka 25 y’amavuko. Harmonize yanjye n’umukunzi we mu inzu nshya amusaba ko bamarana igihe kinini bakina umukino wa ‘Biyari’ akunda cyane.

Uyu muhanzi wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Matatizo, Ayiola ndetse na Bado yafatanyije na Diamond. Mbere y’uko akundana na Ultrasound, Harmonize yatandukanye n’inkumi isanzwe imenyerewe mu gukina filimi mu gihugu cya Tanzaniya ndetse yanagaragaye mu mashusho y’indirimbo y’uyu muhanzi yitwa Niambie.

Mu minsi ishize Harmonize yatangaje ko umukunzi atwite
Aha ni mu rugo rwa Harmonize, yajyanye n’umukunzi we bakina ’Biyari’

Ibitekerezo

  • uyu mugabo arashoboye cyane KBS kdi arabizi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa