Havutse impungenge nyuma y’uko Itorero rya Anglican ry’u Bwongereza ritoye umuyobozi ushyigikiye ubutinganyi
Yanditswe: Monday 06, Oct 2025
Umuryango mpuzamahanga w’Abangilikani uzwi nka GAFCON (Global Anglican Future Conference) watangaje ko uhangayikishijwe bikomeye n’ishyirwaho rya Sarah Mullally nk’umugore wa mbere ugiye kuba Archbishop wa Canterbury [ubusanzwe Archbishop wa Canterbury afatwa nk’Umuyobozi wa Angilikani ku Isi].
GAFCON ivuga ko Itorero ry’u Bwongereza (Church of England) ryatannye mu nyigisho za Bibiliya kubera guhitamo umuyobozi ushyigikira gusabira no guha umugisha abantu baryamana bahuje ibitsina [abatinganyi].
Abayobozi ba GAFCON bavuze ko Archbishop Mullally yagaragaje ko atubahiriza indahiro y’ubusaserodoti bwe, bitewe n’uko yashyigikiye gahunda yo kwinjiza amasengesho yo guha umugisha abaryamana bahuje ibitsina mu Itorero, ndetse mu 2023 akaba yaravuze ko hari imibanire imwe n’imwe y’abaryamana bahuje ibitsina ishobora gushimirwa n’Imana.
Rev. Dr Laurent Mbanda, Archbishop w’Itorero Angilikani ry’u Rwanda akaba na Perezida wa GAFCON Primates Council, yavuze ko kuba Sarah Mullally yagizwe Archbishop wa Canterbury biteye agahinda gakomeye nyuma y’amezi menshi yo gusenga no gutegereza.
Yavuze ko Itorero ry’u Bwongereza “ryongeye guhitamo umuyobozi uzongera gucamo ibice umuryango wa Anglican usanzwe ufite ibibazo by’ubumwe. Ati: “Mu gihe kirenga imyaka 150, Archbishop wa Canterbury yagirwaga umuyobozi w’umwuka n’imico y’Abangilikani bose. Ariko kubera ko abamubanjirije bananiwe kurinda ukwizera, ubu uwo mwanya ntushobora kongera gufatwa nk’uw’umuyobozi wizewe cyangwa w’ihuriro ry’ubumwe.”
Musenyeri Mbanda yibukije ko muri Kigali Commitment 2023, GAFCON yatangaje ko itagishobora “kwemera Archbishop wa Canterbury nk’Urwego rw’Ubumwe (Instrument of Communion)”. Yongeyeho ko GAFCON yari ifite icyizere ko Church of England izahitamo umuntu ushobora kunga ubumwe bwa Anglican Communion, “ariko ntibyakozwe.”
Abayobozi ba GAFCON kandi bavuze ko nubwo bamwe bazishimira kuba Mullally ari we mugore wa mbere ugiye kuyobora Canterbury, benshi mu Bangilikani bagifite ukwizera ko ubuyobozi bwa gisaserodoti bugomba kuba ubw’abagabo. Ibyo ngo bituma birushaho kugora Canterbury kuba ikimenyetso cy’ubumwe mu Itorero.
Ikindi cyashingiweho n’icyemezo cya GAFCON ni uko Mullally ngo yarenze ku ndahiro ye yo kurinda inyigisho z’ukuri, kuko mu 2015 yarahiriye “gukura no guhindura inyigisho zose zinyuranyije n’Ijambo ry’Imana,” ariko kuva icyo gihe “yakomeje kwamamaza inyigisho zitari iza Bibiliya ku byerekeye gushyingiranwa no kwifata ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina.”
Mbanda yagize ati: “Itorero rifite ububasha bwo gushinga imihango n’amategeko ariko ntirigomba na rimwe gushyiraho ibyo Imana yamaze kwamagana. Nta torero rishobora guha umugisha icyo Imana yanze ko gikorwa.”
Yavuze ko ubwo Mullally yanze kurinda ukwizera, agashyigikira inyigisho zinyuranyije n’amahame y’Itorero n’Ibyanditswe Byera, bituma adashobora kuba umuyobozi Anglican Communion. Ati: “Ubuyobozi bw’Itorero ry’Abangilikani buzaguma mu maboko y’abakomeza kubahiriza ukuri kw’Ivangeli n’ubutware bw’Ijambo ry’Imana mu buzima bwose".
Mbanda yibukije ko GAFCON yateraniye bwa mbere i Yerusalemu mu 2008, igamije gusubiza Anglican Communion ku musingi wa Bibiliya. Yavuze ko guhitamo Mullally bigaragaza ko Canterbury yatakaje ubushobozi bwo kuyobora, bityo GAFCON ikaba ariyo izajya ifata iya mbere mu kuyobora ubufatanye bushya bw’Abangilikani b’ukuri.
Mbanda yavuze ko GAFCON izaterana i Abuja, Nigeria muri Werurwe 2026 mu nama iziga ku bibazo byagaragaye, kandi ko bazasengera Musenyeri Mullally kugira ngo azajye akorana nabo mu gusana umuryango wa Anglican. Nubwo ibibazo ari byinshi, Mbanda yasabye Abangilikani bose gukomeza gusengera Archbishop mushya w’Itorero ry’u Bwongereza.
Ati: “Uyu munsi ushobora gutera agahinda abakristo benshi ku isi, ariko turasengera hamwe dukurikije Zaburi 95: ‘Uyu munsi, niba mwumva ijwi ry’Imana, nimukomere imitima yanyu.’ Turasengera ko Bishop Sarah Mullally azumva ijwi ry’Imana, akihana, kandi akazakorana n’abayobozi ba GAFCON mu gusana ubumwe bw’Itorero ryacu.”
Ku wa Gatanu tariki 03 Ukwakira 2025 ni bwo Sarah Mullally yatangajwe nka Archbishop mushya wa Canterbury, nk’uko Leta y’u Bwongereza yabivuze, aba umugore wa mbere uyobora Itorero rya Anglican mu mateka yarwo.
Icyemezo cyo kumushyiraho cyatanzwe n’akanama gafite inshingano zo gushaka umusimbura wa Justin Welby, wahoze muri uwo mwanya mbere y’uyu mwaka kubera ibirego by’ihohoterwa, kikaba cyaremejwe n’Umwami w’u Bwongereza Charles III, nk’uko guverinoma yabivuze.
Archbishop Mbanda uyobora GAFCON yavuze ko bahangayikishiwe n’ahazaza ha Anglican Communion nyuma y’uko Musenyeri Sarah Mullally ushyigikiye ubutinganyi agizwe Archbishop wa Canterbury

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *