skol

Hazinjira abantu 100 gusa! Itike ya make yo kwinjira muri ‘Meet & Greet’ ya Davido i Kigali ni ibihumbi 300 Frw

Yanditswe: Monday 01, Dec 2025

featured-image

Nyuma y’uko amatike yo kwinjira mu gitaramo cya Davido i Kigali ashize ku isoko ndetse agaca amarenga yo gushyiraho ikindi bukeye bwaho, hamaze gutangazwa ibiciro byo kwinjira muri “Meet&Greet” cyangwa ibirori byo gusuhuzanya na we.

Ibi birori biteganyijwe kubera ahitwa “The Pinnacle Kigali” ku wa 4 Ukuboza 2025 aho ibiciro bigaragaza ko itike ya make ari ibihumbi 300 Frw, ameza y’abantu bane bikazaba ari 1.100.000Frw, naho ameza y’abantu batandatu bikaba miliyoni 1,5 Frw.

Bruce Intore wateguye igitaramo cya Davido i Kigali yemereye IGIHE amakuru y’ibi birori icyakora ahamya ko amatike ahari ari ay’abantu ijana gusa.

“Meet&Greet” ya Davido ni ibirori bibanziriza igitaramo uyu muhanzi afite muri BK Arena ku wa 5 Ukuboza 2025 cyane ko n’amatike yo kucyinjiramo yashize ku isoko.

Davido ategerejwe gutaramira i Kigali mu gitaramo uyu muhanzi azakorana n’abarimo Kitoko, Ariel Wayz, Kid From Kigali, Logan Joe, Kevin Klein, DJ Toxxyk na DJ Marnaud.

Davido wahiriwe na Kigali, yaherukaga kuririmbira mu Rwanda mu 2023 mu bitaramo bya Trace Awards & Festival n’icya Giants of Africa.

Iki gitaramo cye kizaba kigamije kumurika album ye nshya yise ‘5Ive’, igizwe n’indirimbo 17 zirimo iyo yakoranye n’abahanzi nka Chris Brown, Omah Lay, Shenseea, Musa Keys, Tay C, Dadju n’abandi.

Itike ya make yo kwinjira muri ‘Meet & Greet’ ya Davido i Kigali iragura ibihumbi 300Frw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa