skol

Hemejwe iteka rya Minisitiri rigena uburyo ibihangano by’abahanzi bigiye kujya bibabyarira inyungu

Yanditswe: Thursday 05, Mar 2026

featured-image

Mu Nama y’Abaminisitiri yabaye kuri uyu wa 4 Werurwe 2026 iyobowe na Perezida Kagame, yemeje rya Minisitiri rigena uburyo abahanzi bagiye kujya babona inyungu ku ikoreshwa ry’ibihangano byabo.

Iri teka ryemejwe n’Inama y’Abaminisitiri rigena uburyo bw’ikusanya n’isaranganya ry’ibihembo, n’ibindi byavuye ku gukoresha ibihangano, uburenganzira bw’abahanzi n’uburenganzira bushamikiyeho.

Iri teka ryitezweho igisubizo ku ikoreshwa ry’ibihangano by’abahanzi bakunze kumvikana bijujutira kuba uburenganzira bwabo buhonyangwa.

Mu 2025 nibwo Minisiteri ifite mu nshingano iterambere ry’ubuhanzi yafashe icyemezo cyo gusenya icyitwaga RSAU (Rwanda Society of Authors) yashinjwaga n’abahanzi kutuzuza inshingano.

Kuva icyo gihe Minisiteri yatangiye inyigo yo gushyiraho ikigo cya Leta gishinzwe gukurikirana uburyo bw’ikusanya n’isaranganya ry’ibihembo, n’ibindi byavuye ku gukoresha ibihangano, uburenganzira bw’abahanzi n’uburenganzira bushamikiyeho.

RSAU igiye gusimbuzwa yarinze isenyuka abahanzi bagifite ingingimira kuko bamwe batemeye uburyo ibikorwa byayo byakorwaga, ndetse n’ibyagerageje gukorwa nabi bakabikekamo kunyereza umutungo wabo.

Iki kigo cyari kimaze imyaka 13 gishinzwe, cyasaranganyije amafaranga abahanzi inshuro enye gusa ndetse icyo gihe benshi bahawe ay’intica ntikize.

RSAU yashinzwe n’abahanzi iragizwa inzego za Leta ariko ibaho nk’iyigenga. Yashinzwe mu 2012 nyuma y’uko mu 2009 hatowe itegeko nimero 31/2009 ryo ku wa 26 Ukwakira 2009 ryari rishinzwe kurengera umutungu bwite mu by’ubwenge.

Nk’uko bigaragara muri raporo Minisiteri yahoze ireberera ubuhanzi yashyikirije UNESCO mu 2017, RSAU yashinzwe n’abahanzi ariko iragizwa inzego za Leta zirimo MINICOM, MINISPOC ndetse na RDB.

Nk’uko nanone bigaragara muri raporo ya UNESCO yakozwe n’abahoze muri MINISPOC, RSAU ishingwa Leta y’u Rwanda yayigeneye miliyoni 15Frw zo kuyifasha gutangira imirimo.

Uretse izi miliyoni 15Frw, banafashijwe kubona umufatanyabikorwa witwa NORCODE wo muri Norvège, ahita abaha arenga miliyoni 28Frw.

Amasezerano ya NORCODE yavugaga ko nyuma y’imyaka itatu (ni ukuvuga mu 2015) bazahita babaha andi arenga miliyoni 42Frw noneho amasezerano akajya avugururwa buri myaka itatu.

Ibi bisobanuye ko byibuza mu myaka itatu, RSAU yari ihawe ingengo y’imari y’arenga miliyoni 85Frw yo gutangiza ibikorwa byayo.

Kugeza ubu iki kigo kigiye gusimbuzwa nta muntu n’umwe wigeze abazwa impamvu kitabashije kugera ku ntego cyari cyahawe ngo anatange umucyo ku mikoreshereze y’umutungu wa RSAU, cyangwa abe yabazwa raporo y’isaranganya ry’amafaranga yasarujwe mu myaka irenga 13 bamaze.

Inama y’Abaminisitiri yari iyobowe na Perezida Kagame, yemeje iteka rya Minisitiri rigena uburyo abahanzi bagiye kujya babona inyungu ku ikoreshwa ry’ibihangano byabo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa