skol
fortebet

Humble Jizzo yakoze ikosa ryahagurukije abanyamasengesho basengera amadayimoni yari yateye kwa Nyirakuru

Yanditswe: Monday 03, Jul 2017

Sponsored Ad

Humble Jizzo avuga ko mu bwana bwe yakoze amakosa atandukanye ariko ko adashobora kwibagirwa umunsi yashyize ibasi ya Palasitiki ku mbabura kugeza ihiye, ngo ni nabwo hitabajwe abanyamasengesho bagirango basengere amadayimoni yateye kwa Nyirakuru.
Manzi James wamamaye nka Humble Jizzo umwe mu basore bagize itsinda rya Urban Boys udakunze guhisha ubuzima bwe mu biganiro bitandukanye agirana n’itangazamakuru. Uyu musore unitegura kurushinga muri uyu mwaka yabwiye TV 1O binyuze mu kiganiro (...)

Sponsored Ad

Humble Jizzo avuga ko mu bwana bwe yakoze amakosa atandukanye ariko ko adashobora kwibagirwa umunsi yashyize ibasi ya Palasitiki ku mbabura kugeza ihiye, ngo ni nabwo hitabajwe abanyamasengesho bagirango basengere amadayimoni yateye kwa Nyirakuru.

Manzi James wamamaye nka Humble Jizzo umwe mu basore bagize itsinda rya Urban Boys udakunze guhisha ubuzima bwe mu biganiro bitandukanye agirana n’itangazamakuru. Uyu musore unitegura kurushinga muri uyu mwaka yabwiye TV 1O binyuze mu kiganiro CODE 250 ko akiri umwana yakoze ikosa ryatumye abanyamasengesho bahagurukira gutokesha satani.

Yavuze ko yakuze akunda gukaraba amazi ashyushye ariko ko yabonaga Nyirakuru ashyira ibasi ku mbabura kugeza amazi ashyushye, nyamara ngo ntiyitegerezaga neza ngo areba niba yakoresheje ibasi y’icyuma.

Mu kuboza uyu mwaka, Humble Jizzo arambika iy’urudashira umukunzi we

Humble yabaraga iyi nkuru yiseka cyane ari nako yibuka inkoni zitagira umubare yakubiswe na Nyirakuru mu gitondo cyakurikiye uwo munsi yakoreyeho ikosa yibuka cyane.

Yagize ati :”Nari umwana nagiye gusura Nyogokuru….Nashakaga gushyushya amazi nari ndimo gusinzira arambwira ati ‘ngiye mu baturanyi, ngiye mu materaniro hafi hano noneho wowe ufate amazi ukarabe nsange wajyamye.”

Humble urangwa n’imisatsi myinshi ku mutwe avuga ko Nyirakura akimara kugenda yahise afata amazi ayashyira mu ibasi ya Palasitiki kubera ko yarimo asinzira ntiyibutse ko ishobora guhira ku mbabura.

Yagize ati :”Nafashe amazi nyashyira mu ibasi ya Palasitiki kubera ko nasinziraga kandi numvaga akonje ariko nibuka ko hari ukuntu tujya dushyushya amazi dukoresheje amabasi y’icyuma.”

Arongera ati :”Narayifashe ariko ntabwo nayitekerejeho ko ariyo nagombaga gushyushyamo…Urabizi izi mbabura zacu za kinyarwanda, nafashe njye iya Palasitiki nshyiramo amazi ahubwo se ugirango ngo nagombaga gukaraba amazi ashyushye reka da nuko nyine numvaga hakoje.”

Ikosa yakoze ryatumye hitabazwa abanyamasengesho

Uyu muhanzi ukundana byeruye n’umunyamerikakazi ngo ibyo yakoze abyibuka nk’ibyabaye ejo ngo yibuka neza ko iyo basi yari nshyashya hashize iminsi micye iguzwe. Ati :”Ndibuka yo yari nshya hashize iminsi micye iguzwe….Nashyizemo amazi ubundi nsubira ahantu nari ndyame kugirango amazi abe ashyuha.Naraje mbura Imbabura mbura ibasi.”

Aseka cyane yavuze ko yagarutse agasanga ibasi n’imbabura utabashaka kubitandukanya ngo ‘Ibasi yarashonje itwikira Imbabura birahura bikora ikirunga’. Ati :”Naraje birancaga mbura icyo gukora kuko nari nsanzwe mbona dushyusha amazi.”

Yakomeje avuga ko mu minota micye Nyirakuru we wari wagiye mu masengesho yahise ahagera atungurwa n’ibyo abona agira ngo n’ikirunga cyaje iwe. Humble ati :”Nyogokuru yahise aza arambaza ati ‘ibi n’ibiki kuko ntiyari akibona Imbabura cyangwa se ibasi kuko atari azi ibyabaye’ .

Ngo Nyirakuru yabonye adasobanukiwe neza nibyo abona yitabaza abakirisitu bari kumwe mu masengesho ngo bamufashe gusengera abadayimoni bateye iwe. Ati :”Yahise atabaza abakirisitu basenganaga ababwira ko yasanze iwe amagini yamuteye ati ‘Muze muturebe’….Abakirisitu rero uzi imyemerere yabo.”

Akomeza avuga ko abo bakirisitu bahageze bakamubaza uko byagenze atarasubiza batangira gutokesha satani.Ati :”Barambajije bati ‘ibi n’ibiki’ baratangira bati ‘Mu izina rya Yesu’…Bahise bava aho nabo birabacanga bibaza ibyabaye.”

Humble Jizzo wari ufite ubwoba byinshi yanze kuvuga ukuri akomeza kwemeza ko nawe atazi uko byagenze,ati :”Nanjye rwose ibi byabaye simbizi, iki kintu nyisanze hano, ku munota wa nyuma nibwo barebye neza basanga n’imbabura iriho ibasi yahiye.”

Ngo muri iryo joro abanyamasengesho bamaze gutaha, Humble Jizzo yasobanuriye Nyirakuru we uko byose byagenze. Mu gitondo cyakurikiyeho yabwiwe kujya kuzana inkoni eshatu. Ngo yarakubiswe karahava kugeza yemeye ko atazongera gukora amakosa nk’ayo.


Urban Boys Nipe ft Ykee Benda Official Video HD Directed by Ma RivA 2017

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa