skol
fortebet

Humble Jizzo yamaze amakenga abibazaga ko we n’umuryango we bimukiye muri Amerika

Yanditswe: Friday 30, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Humble Jizzo wamenyekanye mu itsinda rya Urban Boys yamaze amakenga abafana be bibazaga ko we n’umuryango we bimukiye muri America nyuma yo kwerekezayo ku wa 24 Nyakanga 2021.

Sponsored Ad

Bikimenyekana ko uyu muhanzi yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari kumwe n’umuryango we, hari abahise bakeka ko atakigarutse mu Rwanda ukundi.

Aganira n’Igihe dukesha iyi Nkuru yatangaje ko yagiye muri gahunda bwite z’umuryango we kandi ko nizirangira azahita agaruka mu Rwanda.

Yagize ati "Ndagaruka mu Cyumweru kimwe, hari gahunda z’umuryango nari nasimbukiyemo ariko ngomba guhita nza. Naho abari bafite impungenge ko Urban Boys yaba isenyutse bo nababwira ko nta cyabuza itsinda kuririmba kuko njye ndahari.”

Uyu muhanzi yabwiye umunyamakuru ko nk’itsinda bafite ibikorwa byinshi kandi yizeye ko bizashimisha abakunzi ba Urban Boys.

Nyuma y’uko mu 2017, Safi Madiba avuye muri Urban Boys, igasigaramo Humble Jizzo na Nizzo, iri tsinda ryagerageje gukomeza gukora ndetse rinashyira imbaraga mu bikorwa kugira ngo hatagira ukeka ko ryahungabanye cyane.

Kimwe mu byari byakomeje gutera impungenge abafana b’iri tsinda ni uko kuva umwaka ushize nta ndirimbo n’imwe nk’itsinda barongera gukora.

Ibintu byarushijeho kuba bibi, mu minsi ishize ubwo Nizzo yasohoraga indirimbo ‘Fine’ yakoranye na Social Mula na Peace Jolis ariko itumvikanamo Humble Jizzo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa