Ibanga ry’uburyo Diamond yahawe ikiraka cyo kuririmba mu gikombe cy’isi ryatahuwe
Yanditswe: Friday 27, Apr 2018
Nk’uko bisanzwe nyuma y’imyaka ine haba igikombe cy’isi,buri nshuro uko igikombe cy’isi cyitabiriwe usanga abahanzi batandukanye bahabwa akazi benshi bita ikiraka kuko karangira mu gihe kito.Umuhanzi Jason Derulo niwe wahawe ipiganwa ryo gukora indirimbo y’igikombe cy’isi,muri Afurika azafatanya n’ibyamamare birimo Diamond we hatahuwe impamvu yabonye aya mahirwe.
Indirimbo ya Jason Derulo imaze igihe igeze ahagaragara yitwa Colours, yayihimbiye igikombe cy’Isi kizabera mu gihugu cy’Uburusiya guhera 14 Kamena 2018.Ikompanyi ya Coca-Cola niyo ifite inshingano zo gutegura indirimbo y’igikombe cy’Isi bahisemo abahanzi batandukanye bo ku mugabane w’Afurika bazaririmba iy’ indirimbo mu rurimi rwabo bagendeye ku ndirimbo yakozwe na Jason Derulo watsindiye isoko ryo gukora iyi ndirimbo.
Abahanzi bo ku mugabane wa Afurika bamaze kwemezwa bazakora iyi ndirimbo doreko banazirandije ni Ykee Benda wo mu gihugu cya Uganda, Cassper Nyovest wo muri Afurika y’Epfo, Lizha James wo muri Mozambique,Sami Dan wo muri Ethiopia ,Diamond Platnumz wo muri Tanzania n’abandi batandukanye.
Bose bazasubiramo indirimbo ya Derulo “Colors”.
Uyu mwaka uburyo abahanzi batoranijwe byaratunguranye kuko ibikomerezwa muri muzika ya Afurika barasigaye aha twavuga nka; Davido ,Teckno , Mr P wo muri P-Square n’abandi ,kandi bivugwako hagenderwa k’umuhanzi ukunzwe cyane kuri uwo mugabane,
Diamo we yagize amahirwe ngo kuko umusore witwa Tim Horwood wo muri Afurika y’Epfo niwe wahawe ikiraka cyo kureba abahanzi bazaririmba mu gikombe cy’isi,biza kurangira yinjijemo Diamond ngo kuko yaba ari inshutiye bya hafi.
Abantu batandukanye bakurikira muzika muri Afurika usanga bemeranya na Tim Horwood ku mwanzuro yafashe wo gushyiramo Diamond andi mahirwe ya Diamond ni ukuba ayarakoranye na Rick Ross indirimbo “Waka Waka”yamumenyekanishije i Burayi, yewe na Ykee Benda kuva muri Uganda ngo yarabikwiye ugendeye ku ndirimbo ye yakunzwe cyane yise “Farmer”.
Ari nayo mpamvu yatumye Ikinyamakuru Matooke Republic cyatangaje ko YKee Benda yemejwe nk’umuhanzi uzaserukira Uganda muri Werurwe 2018 ubwo Coca-Cola(ishami rya Uganda)[umuterankunga w’igikombe cy’Isi].
David Mayira.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *