skol
fortebet

Ibimenyetso bigaragaza ideni umugore wa Safi yatse umuzungu

Yanditswe: Saturday 04, Nov 2017

Sponsored Ad

Safi nawe yavuzweho guca inyuma umugore we.
Judith nawe ashinjwa gucucura umuzungu yabeshyaga y’uko bazakora ubukwe.
Ngo iperereza muri Canada ryaratangiye.

Sponsored Ad

Niyonizera Judith, umugore utarumvikanye neza mu matwi y’abakurikirana hafi ibya muzika; ukwezi kwa buki na Safi Niyibikora ntikwatinze kuri we (Byabereye Uganda)! Yakirikijwe ibibazo no kwisobanuro kudashira, inkuru z’urudaca n’amafoto ari kumwe n’umuzungu yabenze biba ingingo y’umunsi.

Ubwo natemberaga mu minsi ishize, mu muhanda wa Kanombe ugana mu mugi nanyuze ku basore n’inkumi baganira, umwe ati ‘Wabonye inkumi Safi yibitseho sha. Ntibaberanye ariko’, undi nawe ati ‘Narinziko azazana umukobwa uzwi na benshi’, uwo bari kumwe w’umukobwa ati ‘Ariko ibyakurikiye ubukwe mwarabyumvise, gushaka kujya gutura mu muhanga byatumye Safi arambagiza atabajije koko’?

Ibyo byose byatumye nibaza ku buzima abahanzi babamo niba bwakorohera buri wese. Queen Cha akaba mubyara wa Safi niwe duherutse kuganira ambwira ko hari igihe umuhanzi afatwa n’ikiniga iyo abona inkuru zisumbura mu maso ye.Ngo hari igihe ibivugwa biba ari ukuri hari n’igihe ibivugwa bishobora gutuma areka ibyo yarimo akaba ahunze amagambo.

Ndibuka neza Umuramyi Aline Gahongayire ubwe yivugiraga ko Itangazamakuru ryakomeje kwenyegeza ikibi cyari mu rugo rwe (Ubwo yatandukanaga n’umugabo we,Gahima Gabriel).Ngo yashatse kureka muzika kugira ngo atazongera kugira aho ahurira n’itangazamakuru n’ibibazo abanyamakuru bahorana.Avuga ko yakomejwe na Ishimwe Clement ndetse na Butera Knowless bakamwigisha ko nyuma y’ubuzima busharira Imana iba itegura umukenyero udoze neza.

Ibi ariko babivuga biyibagije y’uko ari Inyenyeli ya rubanda kandi buri wese ayibona!

Akamaro k’itangazamakuru ni ukuvuga ibyo abandi batavuga no kugaragaza umurongo byanyuzwamo cyane ko naryo ari ubutegetsi bwa kane. Icyo icyamamare yakora cyaba cyiza cyangwa se ikibi mbese icyo yakora cyose n’inkuru ku itangazamakuru kandi abakunzi babo cyangwa se abafana baba bifuza kumenya uko baramutse cyangwa se biriwe.Ibi nshobora kutabyemeranwaho nawe ariko si na byiza y’uko duhuza buri kimwe.

Kuva Safi yarushinga ntiyorohewe no kubona umugore we avugwa mu buhemu.Ni ikintu buri mugabo wese atakwishimira kubona kivugwa ku mugore we ariko bitewe n’uko ari icyamamare byagombaga kuvugwa no kwandika.

Judith,ikaze mu Isi y’ibyamamare.

Nyuma y’ibyumweru bibiri barushinze, Judith umugore wa Safi yerekeje muri Uganda kujya gucoca ibibazo afitanye n’umuzungu bakundanyeho.UMURYANGO wageragezaga kuvuguna na Judith yaduhaga gahunda ko turi buvugane kugeza ubwo yuriraga indege ajya muri Canada.

Kugeza ubu, amakuru ahari ni uko Polisi ya Canada ndetse n’urwego rushinzwe abanjira n’abasohoka batangiye gukusanya ibimenyetso ngo barebe niba koko uyu mugore yarakoze amanyanga afungwe cyangwa se agarurwe mu Rwanda.

Hari na bimwe mu bimenyetso bigaragaza ukuntu Rick Hilton yagiye aguriza akanagurira Judith ibintu bitandukanye gusa Judith ntahwema kuvuga ko bitabayeho.

Mu bihano uyu mugore ashobora guhanishwa aramutse ahamwe n’ibyaha ashobora kugarurwa mu Rwanda cyangwa agafungirwa muri Canada kubera ari umunyagihugu ,ubwo bizaterwa n’icyo iperereza rizageraho.

Rick Hilton we yakomeje kugaragaza uburyo Judith yamuhemukiye.Yatanze bimwe muri ibyo bimenyetso. UMURYANGO ufite ibigaragza ko yamuguriraga ndetse n’amafaranga yavuzwe ko Judith azamwishyura kugeza ubu avuga ko atarayamwishyura.

Mu magambo ye,Rick avuga ko Safi adashobora kwinjira muri Canada yagize ati “icya mbere nababwira ni uko ubu Safi atakwinjira muri Canada kubera ibyo yakoze we na Judith ikindi Polisi ya hano yatangiye iperereza ku byaha bindi yaba yarakoze haba hano cyangwa mu Rwanda ndetse n’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka ubu icyo nifuza ni uko uwaba azi ibibi Judith yakoze yabitubwira cyangwa inzego zishinzwe umutekano hano kuko yaraduhemukiye cyane”.

Kugeza ubu,Safi arabarizwa muri Uganda aho ari gutunganya ibihangano bye.Judith we ari Canada aho yagiye gukemura ibibazo yagiranye n’uyu muzungu byatumye yisanga ku karubanda atabiteganyaga.

Nyuma yo kurushinga, Safi nawe yavuzweho guca inyuma umugore we.Niyibikora Safi[Safi Madiba] yavuzweho kuba mu rukundo n’undi mukobwa witwa Sandrine, mu gihe nta n’ukwezi kurashira akoze ubukwe.

Kuri Youtube hasakaye amakuru yavugaga ko umukobwa witwa Sandrine Mammy[uyu agaragara no mu mashusho y’indirimbo ya Urban Boys bise Mama], asigaye abana na Safi mu nzu akaba ariwe usigaye aryama mu kiryamo cya Niyonizera Judith.Ibintu Safi yamaganiye kure.

REBA AMAFOTO:

Aha Rick yarimo kubaririza mu bashuti za Judith ataramenya ko yarushinze na Safi

Niyonizera ari Canada mu munyenga w’urukundo n’uyu muzungu


Rick wacucuwe utwe!


Ibimenyetso bigaragaza ko Rick yaguriraga Judith ateganya gukorana nawe ubukwe


Ibitekerezo

  • uru suruho safi yakurikiye ifaranga ryo mumaguru yabazungu ariko barabeshya bazabyishyura .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa