
Umukinnyi wa Filime mu ruhando rwa Sinema muri Amerika (Holly Wood), akaba n’umunyarwenya Kevin Hart, yatangajwe nk’uzayobora ibirori byo gutanga ibihembo bya BET Awards muri uyu mwaka.
Ubuyobozi bwa BET Awards, bwatangaje ko uyu munyabigwi ari we uzayobora ibyo birori, bakaba baramuhisemo bashingiye ku bushobozi bwe n’ubunararibonye asanzwe ayoborana ibirori bitandukanye.
Biteganyijwe ko ibyo bihembo bizatangwa tariki 9 Kamena 2025, bikazahuriramo ibyamamare bitandukanye by’abirabura.
Ni inkuru yashimishije Kevin Hart ahita agaragaza ibyishimo yayakiranye bitewe n’uko ari ku nshuro ya kabiri agiye kuyobora ibyo birori, kandi yiteguye kuzabikora neza.
Yagize ati: “Nkunda ibirori! Ni amahirwe adasanzwe, nishimiye kongera kuyobora ibirori byo gutanga ibihembo bya 25 bya BET, kandi niteguye kuzabaha ibyishimo bitazibagirana hamwe n’ijoro ryuje umuco.
Uyu mwaka BET izizihiza isabukuru y’imyaka 25, kandi abafatanyabikorwa banjye barimo gukora buri kimwe kugira ngo bizabe ibihe bitazibagirana.”
Ni ibirori bisanzwe bitangwa hagamijwe guteza imbere umuhanzi w’umwirabura, bikaba bigiye kuba ku nshuro ya 18, bikazabera mu Mujyi wa Los Angelos.
Kevin Hart aheruka mu Rwanda mu 2023, ubwo yasuraga ingagi, akaza no kwitabira umuhango wo kwita izina abana bazo, icyo gihe bikaba byarakozwe hakoreshejwe ikoranabuhanga, aho izina yise umwana wazo ari Gakondo, akavuga ko yarihisemo kuko ingagi ari inyamaswa z’icyubahiro, zituje, zibereye ijisho kandi zinejeje.
Kevin Hart yaherukaga kuyobora ibihembo bya BET Awards tariki 26 Kamena 2011 ari nabwo bwa mbere yari abiyoboye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *