skol
fortebet

Ibisubizo bya Perezida Kagame ku bibazo 12 bidasanzwe urubyiruko rw’ibaza

Yanditswe: Tuesday 21, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umuyobozi Mukuru wa African Leadership University, Fred Swaniker aherutse gutangiza ikiganiro yise "The room" aho ahura n’abayobozi batandukanye bakaganira ku ngingo zireba ubukungu, politiki, uburezi n’ibindi.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Nzeri 2021, iki kiganiro yakigiranye na Perezida Kagame, aho yamubajije ibibazo bitandukanye byaba ibireba u Rwanda, Afurika n’Isi yose muri rusange.

Iki kiganiro kigira igice cyitwa ‘The Fire Walk’ aho Fred Swaniker abaza umutumirwa we ibibazo ariko akabikora mu buryo busa n’ubwihuta ku buryo batagira umwanya wo kuganira ku gisubizo amuhaye.

Muri iki gice umuntu ntaba yemerewe gusubiza mu magambo arenzwe arindwi. Ibibazo bikunzwe kubazwa muri iki gice ni ibirebana n’ubuzima bwite bw’umuntu.

Kuri iyi nshuro ni na ko byagenze kuri Perezida Kagame aho yamubajije ibibazo bitandukanye na we arabisubiza.

Fred Swaniker: Vuga ikintu kimwe abantu batakuziho?

Perezida Kagame: Ibintu byose kuri njye birazwi.

Fred Swaniker: Sobanura ubuyobozi bwawe mu magambo atatu?

Perezida Kagame:
Amahirwe yo gukorera abantu.

Fred Swaniker: Uzuza iyi nteruro mu magambo atatu, u Rwanda ni.....

Perezida Kagame: Iwanyu.

Fred Swaniker: Ni ikihe kintu kimwe wigiye mu kuba sogokuru?

Perezida Kagame: Imyaka.

Fred Swaniker: Vuga ikintu kimwe utabaho udafite?

Perezida Kagame: Amakuru.

Fred Swaniker: Ukiri umuhungu muto washakaga kuba iki?

Perezida Kagame
: Umupilote, nashakaga kugurutsa indege.

Fred Swaniker: Ni he ujya iyo ushaka gutekereza?

Perezida Kagame: Aho ari ho hose.

Fred Swaniker: Arsenal cyangwa Paris Saint Germain?

Perezida Kagame: Zombi.

Fred Swaniker:
Uburezi cyangwa ubuyobozi?

Perezida Kagame: Impande zombi z’igiceri kimwe (byombi).

Fred Swaniker: Ni iki gituma umwenyura?

Perezida Kagame:
Umuryango.

Fred Swaniker: Umukinnyi mwiza wa Basketball w’ibihe byose?

Perezida Kagame: Stephen Curry.

Fred Swaniker: Ni ayahe magambo atatu Madamu Jeannette Kagame akoresha agusobanura?

Perezida Kagame: Byaba byiza umubajije.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa