skol
fortebet

Ibitangaje kuri sosiyete nshya ya Gahunzire Aristide itazasinyisha umuhanzi n’umwe

Yanditswe: Tuesday 21, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’amezi hafi atanu Gahunzire Aristide asezeye muri The Mane Music yarabereye umujyanama , yamaze gufungura sosiyete ‘G&A Entertainment’ izajya ifasha abahanzi mu buryo bwihariye harimo no kutazajya abasinyisha.

Sponsored Ad

Gahunzire Aristide avuga ko iki gitekerezo cyaje nyuma y’igihe akorana n’abantu ku mishinga itandukanye ntibayihuzeho intekerezo mu gihe yabonaga ko yatanga umusaruro. Cyangwa se uruhande rumwe ntirwubahirize, ibyo babaga bavuganye mu itegurwa ryabyo.

Ati “Gahunda mfite ni ukugira ngo nkomeze gushyira itafari ryanjye ku iterambere ry’umuziki w’u Rwanda. Gukorana n’abandi bantu rimwe hari ukuntu bigorana niyo mpamvu nahisemo gutangira urugendo rwo kwikorana.”

Akomeza avuga ko “Iki kibuga nkimazemo imyaka myinshi, urumva nzi ibibazo abahanzi bahura nabyo. Ariko hejuru y’ibyo hari n’abahanzi benshi bagiye banyegera bansaba gukorana nabo. Undi akambwira ati ese ko mfite igitaramo nkaba ntazi uko nabona abaterankunga mwamfasha…"

Cyane cyane abahanzi bo hanze kuko baba batari hano ugasanga arakubaza uko yagera kuri Producer Element cyangwa undi, akakubaza ati ‘ni gute namenyekanisha igihangano cyanje abantu bakakimenya n’ibindi. Ibi n’ibintu nagiye nakira cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga zanjye ariko icyo gihe nabaga ndi gukorana n’abandi bantu ugasanga ntabwo nabivanga.”

Gahunzire yahakanye amakuru yo gusinyisha abahanzi abo aribo bose, ahamya ko sosiyete ye izajya ikorana n’abahanzi bose aho gusinyana n’umwe cyangwa babiri gusa.

Ati “Iyi si Label, ni sosiyete yakorana n’abandi bahanzi ariko tutiziritse ku muntu umwe cyangwa babiri gusa.”

Uyu musore avuga ko iyi sosiyete yashinze atari ‘Label’, kuko bazajya bakora no ku bikorwa bitandukanye. “G&A Entertainment” iherutse gukorana n’umuhanzikazi Queen Cha mu bukangurambaga bwo kurwanya icuruzwa ry’abantu bwabereye Rusizi, Huye n’ahandi.

Ati “Nsinshaka ko nzicara nkumva umuntu arambwiye ngo ariko mwatwemereye indirimbo ntabwo muri gukora. Iyi ntabwo ari ‘record label’. Tumaze iminsi dukora ku bukangurambaga butandukanye.”

“Ntabwo turi ‘Label’ tuzajya dukora ibintu bitandukanye, nshobora kuba ndi gukora ku kintu ntashaka ko kizajya gisohoka buri kwezi urumva rero n’ubwo buryo nshaka gukoramo bweruye.”

Ku ikubitiro agiye gusohora indirimbo yahurijemo Bull Dogg, B Threy na B Nidal wo muri Cameroon
Gahunzire yavuze ko bimwe mu bisubizo “G&A Entertainment” izanye harimo gufasha abahanzi gukorerwa indirimbo, kubasha gukorana n’abandi (featuring), gutegurirwa ibitaramo, kumurika Album, kumenyekanisha ibihangano byabo mu itangazamakuru n’ibindi. Gahunzire Aristide yashinze sosiyete ikora ibijyanye n’imyidagaduro yise “G&A Entertainment” Gahunzire yavuze ko atazinyisha umuhanzi muri iyi sosiyete y’imyidagaduro, ahubwo ashyize imbere gukorana n’umuhanzi uwo ari we wese.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa