skol

Ibiteye amatsiko ku kigo cyo gukiniramo filime kigiye kubakwa mu Rwanda

Yanditswe: Thursday 02, Oct 2025

featured-image

Tariki ya 14 Gashyantare 2025, umukinnyi wa filime akaba n’umushoramari, Usanase Bahavu Jannet, yagaragaje ko imwe mu mbogamizi zikomeye abakinnyi n’aba Producer ba filime bahura na zo mu Rwanda harimo no kubura aho bafatira amashusho ndetse n’ikoreshwa rya Drone rikomeje kubakomerera.

Yabivugiye mu kiganiro yahuriyemo na Dorcy Rugamba, Umuyobozi wa Rwanda Arts Initiative, Nibagwire Didacienne, umwe mu bashinze L’Espace, na Rwagasani Braddock Le Sage, umwanditsi akaba n’Umuyobozi mu Nama y’Igihugu y’Abahanzi, ikiganiro cyayobowe na Rugasaguhunga Ruzindana, Umujyanama w’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi.

Iki kiganiro cyari igice cy’inama y’abahanzi ku nsanganyamatsiko igira iti: “Ubunyamwuga mu buhanzi bubyara inyungu mu cyerekezo cy’u Rwanda.” Mu bari bahari harimo na Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima.

Usanase yabwiye Minisitiri ko nubwo amaze guha akazi abantu barenga 200, akenshi abakinnyi ba filime bajya gukorera mu cyaro “atari uko babyifuje, ahubwo ari ho biborohera kubona aho gukorera.” Yongeyeho ko hari hoteli nyinshi zifite ibikorwaremezo byiza ariko zidashobora kwemerera abakora filime kwinjizamo camera, ari na yo mpamvu yasabye Leta kubunganira mu kubona ahogukinira habo hihariye.

Ati: “Minisitiri, turagusabye rwose kudushyigikira kugira ngo tubashe gukoresha hoteli zacu nziza, twerekane igihugu cyacu mu buryo bwiza. Ibyo bizafasha kuzamura urwego rwa cinema nyarwanda.”

Iki kigo kizubakwa ni cyo cyitezweho gukuraho imbogamizi z’abakora filime mu Rwanda, kikazaba isoko y’iterambere ry’uru rwego ndetse n’ubukerarugendo bushingiye ku muco.

Mu gihe u Rwanda ruri mu mushinga wo kubaka ikigo cyihariye kizajya gikinirwamo filime, ibihugu byateye imbere muri sinema byamaze gushyiraho ahantu hihariye hubatswe ku rwego rwo hejuru, bigamije gufasha abatunganya filime gukora neza, batiriwe bazenguruka igihugu bashaka aho bakorera.

Korea y’Epfo imaze kuba igihangange mu ruganda rwa filime n’imyidagaduro ku isi, ibi byagezweho ahanini binyuze mu kubaka studio zigezweho nka KOFIC Namyangju Studios, Busan Cinema Studios ndetse na Digital Media City (DMC) i Seoul. Ibi byose biba bifite aho gukinira hisanzuye, ahafatirwa amashusho atandukanye, ndetse n’ibikoresho byo gutunganya amajwi n’amashusho ku rwego rwo hejuru.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikomeye muri sinema ku isi kubera Hollywood, ahahurira ibigo bikomeye bikora filime zamamaye ku rwego mpuzamahanga nka Universal Studios, Warner Bros. Studios, Paramount Pictures Studios, Sony Pictures Studios & 20th Century Studios ndetse na Pinewood Atlanta Studios. Ibi byose bituma abatunganya filime bashobora gukora ibikorwa bikurura isi yose.

U Rwanda narwo nirwubaka ikigo nk’iki, nk’uko Urugaga rwa Cinema rubivuga, bizafasha kuzamura urwego rwa sinema nyarwanda ndetse binatume igihugu kiba isoko rishya rya Cinema Nyafurika.

Mu Rwanda hagiye kubakwa ikigo cyo gukiniramo filime

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa