skol
fortebet

Iby’ingenzi wakwibaza mbere yo gutandukana n’uwo mwakundanaga cyangwa uwo mwashakanye

Yanditswe: Monday 16, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Hakunze kubaho guhubuka mu gutandukana kw’abakundana cyangwa abashakanye rimwe na rimwe bishobora gutera kwicuza nyuma, niba ufashe umwanzuro wo gutandukana n’uwo mwakundanaga cyangwa mwashakanye hari ibibazo by’ingenzi ukwiye kubanza kwibaza bishobora kuguha amahitamo ya nyayo adashobora kugutera kwicuza.

Sponsored Ad

Bimwe mu bibazo ushobora kwibaza bikaguha amahitamo atazagutera kwicuza mu gihe ugiye gutandukana n’uwo mwakundanaga cyangwa uwo mwashakanye.

1. Ese nidutandukana nibwo nzagira ibihe n’ubuzima bwiza kuruta turi kumwe ?

Bajya bavuga ngo utazi iyo ava ntamenya iyo ajya.Reba niba uko mubanye biterwa n’uko ateye, utazashiduka arengana ahubwo wenda akaba ari wowe udashobotse. Ushobora kurebera ku bandi bagenzi bawe n’ubwo mu rukundo buri wese akunda ukwe. Ariko gereranya urebe niba nimurekana ari bwo bizakugendekera neza kurushaho, cyangwa niba bidashobora kuzazamba ukabaho mu buzima utishimiye kurusha ubwo mubanyemo.

2.Ese nagerageje ibishoboka byose ngo twe gutandukana ?

Mbere yo gufata umwanzuro wo kurekana n’umuntu ukwiye kubanza kureba uruhare rwawe mu kubaka umubano wanyu.Uribwira uti twagiranye ibihe byiza kenshi kandi igihe kirekire, none ubu, ntakinyikoza. Ahora ambwira ko akazi kabaye kenshi, hakaba nubwo muhamagara ntanyitabe. Ntabwo tukigirana ibihe byiza nka mbere. Mfashe umwanzuro, ngiye gutandukana na we nta nteguza. Oya rwose wibihubukira ! Banza ugerageze uko ushoboye, umenye impamvu aguha niba ari ukuri, ndetse unegere inkoramutima zawe zikugire inama. Mbere yo gufata icyemezo cyo gutandunana na we, banza ugerageze ibishoboka byose nibinanirana ube ari bwo ufata umwanzuro wo gutandukana na we.

3. Ese mu by’ukuri kuba ngiye gutandukana na we ndi mu kuri cyangwa ni njye munyamafuti ?

Zirikana ko niba ari wowe munyamafuti, n’undi muzahura uzongera ukagongana na we. Niba mugiye gutandukana kubera ikibazo gishingiye ku bijyanye no gutera akabariro gusa, aho uzaba uyobye cyane. Gerageza gushaka ubundi buryo mwakemura ikibazo ubundi ibintu bigaruke mu buryo.

4. Ese dufitanye imishinga yo mu gihe kizaza, dufite icyerekezo kimwe muri gahunda ziri imbere ?

Reba niba mufite imishinga imwe mu gihe kizaza. Tuzabyarana abana bangahe ? Dufite gahunda yo kuzakora iki mu bihe biri imbere ?… Niba ubona mudafite icyerekezo kimwe, cyangwa hari ibintu byinshi mutumva kimwe kandi atava ku izima, aho ushobora kurekana na we niba wumva udashobora kugendera ku murongo aguha cyangwa uwo wowe umuha, cyangwa se ngo mubashe kugirana ibiganiro kugirango mwumve ukuri kw’icyo muzakora cyangwa muzakurikiza mu buzima bwanyu buri imbere.

5. Ese niba ari we umpemukira njyewe nshobora kubyihanganira, kumubabarira no kumukosora tudatandukanye ?

Ashobora kuba akubeshya, aguca inyuma, muri make wumva akugambanira rwose. Niba wumva udashobora kubyihanganira, udashobora kumubabarira, kandi na we akaba atabivaho, ushobora gufata umwanzuro rwose mugatandukana mu gihe ari wo muti usigaye wonyine.

6.Ese ubundi nzabasha kumureka neza neza mbibashe ?

Abenshi bafata bene uyu mwanzuro, ariko ejo bagatangira kwirirwa barira cyangwa bagata umutwe bumva bashaka gusubirana n’abo batandukanye. Mbese bakumva batabaho batabana na bo batandukanye. Ni ngombwa rero kureba niba ufite imbaraga zo gufata icyemezo ukanagishyira mu bikorwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa