skol
fortebet

Iby’umusore w’ibituza wateye ubwoba Knowless muri ‘Uzagaruke’(AMAFOTO)

Yanditswe: Wednesday 15, Nov 2017

Sponsored Ad

Butera Knowless avuga ko ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ‘Uzagaruke’ aherutse gushyira hanze ryamusigiye isomo ryo gukunda akazi, ikirenze kuri ibyo ngo umusore wamufashije gukina ubwo butumwa ni umuhanga mu mwuga akora nubwo yari yabanje kumutinya.
Yitwa chamack.99 (Soma shamake) akaba ariyo mazina akoresha ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram, akurikirwa n’abantu ibihumbi 50 birenga.Asanzwe ari umuhanga mu kumurika imideli nk’uko amwe mu mafoto abigaragaza akaba umusore ucishije make kandi (...)

Sponsored Ad

Butera Knowless avuga ko ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ‘Uzagaruke’ aherutse gushyira hanze ryamusigiye isomo ryo gukunda akazi, ikirenze kuri ibyo ngo umusore wamufashije gukina ubwo butumwa ni umuhanga mu mwuga akora nubwo yari yabanje kumutinya.

Yitwa chamack.99 (Soma shamake) akaba ariyo mazina akoresha ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram, akurikirwa n’abantu ibihumbi 50 birenga.Asanzwe ari umuhanga mu kumurika imideli nk’uko amwe mu mafoto abigaragaza akaba umusore ucishije make kandi uzi icyo ashaka nk’uko Knowless yabigarutseho.

Ari mu kigero cy’imyaka 25 y’amavuko, ni umusore ushinguye w’imibiri yombi akaba umunyatanzaniya kavukire.Iyo Knowless amuvuga araseka cyane iyo yibutse uburyo yabanje kumutinya mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ’Uzagaruke’ yamaze gusohoka ‘mbere nabanje kumutinya’.

Knowless avuga ko uyu musore bakoranye neza

Mu bantu Knowless yashimye bakoze akazi katoroshye kugirango iyi ndirimbo isohoke harimo uyu musore witwa Chamack hiyongeraho kandi Clement Ishimwe(Umugabo we babyaranye) watunganyije Audio, Hanscana wayoboye ifatwa ry’amashusho, fole x wafashe amafoto ubwo igikorwa cyabaga.

Aganira na Sunday Night kuri iki cyumweru dusoje, Mama ‘Or’ yahamije ko uyu musore yamutunguye ngo yageze ahagombaga kubera igikorwa cy’ifatwa ry’amashusho kare kandi ahita yerekana ko yiteguye gukina ubwo butumwa nk’uko buri.

Knowless avuga yabanje kwitinya mbere y’uko batangira gufata amashusho.Ngo yamubonyemo umusore ufite ubushake kandi ukunda akazi, bagitangira uyu musore yagaragaraza y’uko ashabutse kandi umwanya wose yakina ibyo ategetswa kugeza igikorwa gisojwe.

Knowless avuga ko mu minota micye yitinyutse ubundi akazi kagatangira (Hari aho uyu musore agagara asoma Knowless mu ruhanga).Ngo yakorewe Make up ni inzu ya mbere mu gukora aka kazi muri Tanzaniya.Anavuga ko uwamwambitse imyenda ariwe wa mbere mu gihugu cya Tanzaniya mu kwambika abantu akaba yitwa@noelgiotz wakoranye n’ibyamamare bitandukanye.

Yagize ati “Bariya bose twarahuje mu ikorwa ryari mashusho..Byanzaniye umusaruro mwiza kurusha n’uwo nshaka ikindi ni ugukomeza gufungura amarembo muri muziki wanjye.Muri Tanzaniya hari byinshi nahungukiye nk’abanyamakuru ndetse n’abandi bari baje hafi aho.”

Yakomeje avuga ko Hanscana wamukoreye amashusho y’indirimbo bakomeza gukorana ‘iyo ubonye umuntu uguha ibirushijeho ibyo ushaka ntabwo umurekura ahubwo mukomeza kunoza umubano mubyo mukora’.

Kugeza ubu,Knowless avuga ko hari imishinga yindi afite muri Studio kuburyo mu minsi iri imbere ashobora gushyira hanze indirimbo yakoranye n’undi muhanzi atifuje gutangaza amazina.

AMAFOTO MU IFATWA RY’AMASHUSHO

Iyi foto ntiri mu mashusho ya Uzagaruke

Yari mu bwogero aririmba utumburije Camera

Uyu musore niwe wambitse Knowless

Uyu musore yateye ubwoba Knowless


Amashusho ya Uzagaruke igice kini cyafatiwe ku mazi

Hanscana wayoboye amashusho aha yari kumwe na Knowless

Chamack asanzwe ari umunyamideli

Iyi ndirimbo ikomeje gutumbagira mu mabare w’abayireba

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa