skol
fortebet

Ibya Kanye West bikomeje kuba bibi umunsi ku wundi

Yanditswe: Thursday 03, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuraperi Kanye West akomeje wabarizwaga mu bahanzi batunze agatubutse ku Isi ubukungu bwe bukomeje gusubira hasi umunsi ku wundi kubera imyitwarire itari myiza yagaragaje bigatuma Company nyinshi zakoranaga nawe zihagarika amasezerano.

Sponsored Ad

Kuri ubu uyu muraperi yakuwe kuri urwo rutonde rwa Forbes rugaragaza abaherwe ba mbere ku Isi, bitewe n’ibihombo bikomeye yagize muri uyu mwaka.

Ibyo bihombo birimo gutakaza amasezerano ahenze yari afitanye n’ibigo bitandukanye birimo Adidas, Balenciaga , Gap n’ibindi.

Amafaranga Kanye West yabarirwaga na Forbes Magazine si ayo yari atunze kuri konti za banki ahubwo ni agaciro k’ibikorwa yari afite.

Ku wa 27 Ukwakira 2022 mu butumwa yise ko ari ubw’urukundo yanditse kuri Instagram, yemeje ko yahombye miliyari 2$ z’amadorali ya Amerika.

Yagize ati “Nabuze miliyari 2 z’amadorali y’Amerika, gusa ndacyariho, ubu ni ubutumwa bw’urukundo , ndacyabakunda , Imana iracyabakunda , amafaranga siyo agena uwo ndi we , abantu nibo babigena ”.

Kanye West yisanze aha gute?

Imyitwariye ya Kanye West itavugwaho rumwe ishyirwa mu majwi nk’intandaro ya mbere ituma akomeza guhura n’ibi bibazo byose.

Ubwo uyu muraperi yari yitabiriye ibirori by’imideli bya ‘Paris Fashion Week’ byasojwe ku wa 04 Ukwakira 2022 , Kanye West yagaragaye yambaye imyambaro iriho amagambo avuga ngo ‘White Lives Matter’ biteza impagarara ku mbuga nkoranyambaga nyuma avuga ko inkundura yo kuvuganira abirabura bahohoterwa yiswe ‘Black Lives Matter’ ari ubutekamutwe.

Nyuma y’aho uyu muraperi w’imyaka 43, yumvikanye avuga ko umwirabura wo muri Amerika George Floyd atishwe n’ivi ry’umupolisi nkuko byatangajwe bikanemezwa n’inkiko, ahubwo yishwe n’ibiyobwabwenge.

Byarakaje benshi bazi neza ukuri ku rupfu rwa Floyd. Si ibyo gusa kuko Kanye West yongeye kumvikana avuga amagambo atarashimishije abanyamerika n’Abayahudi bari hirya ni hino ku Isi, byafashwe ngo gupfobya Jenoside yabakorewe.

Imyitwarire ya Kanye West yatangiye gutera impungenge abafatanyabikorwa be, bamwe batangira kumwitaza.

Muri Nzeri uyu mwaka Kanye West yavuze ko yatandukanye n’uruganda rw’imideli rwa GAP asesa amasezerano yari afite y’agaciro ka miliyoni 970$ z’amadorali y’Amerika.

Ubu uruganda rwa Gap rwatangaje ko rugiye gukura ku isoko imyambaro ya Yeezy Gap bafatanyaga, mu maduka asaga 500 ari hirya no hino ku Isi.

Kanye West yongeye kuvuga ko agiye gushoza intambara kuri Adidas nubwo yamutanze igasesa amasezerano y’imyaka 10 bari bafitanye yasinywe mu 2016.

Kanye na Adidas bari bafitanye amasezerano yo gukora inkweto za Yeezy Sneakers yari afite agaciro ka miliyali 1.7$, byatumye yinjira ku rutonde rw’abatunze miliyari y’amadorarali y’Amerika.

Kuri ubu uruganda rwa Adidas rwemeye guhomba miliyoni 246$ z’amadorali ya Amerika, rusesa amasezerano rwagiranye n’uyu muraperi kuva mu 2013.

Ikinyamakuru Forbes kivuga ko uyu muhanzi adafite Adidas abarirwa umutungo wa miliyoni 400$ z’amadorali y’Amerika.

Mu Ugushyingo 2013 uyu muraperi yatandukanye na Nike yamukorega inkweto za Nike Air Yeezy nyuma yo kugaragaza ko atishyurwa neza ahitamo gukorana ana Adidas mu 2016 basinyanye amasezerano y’imyaka 10.

Kuwa 25 Ukwakira 2022 Adidas yavuze ko itakwihanganira amagambo yose abiba urwango ya Kanye kuri Jenoside yakorewe Abayahudi ndetse no guhakana imvugo ya ‘Black Lives Matter’.

Ku wa 25 Ukwakira sosiyete ikomeye mu zifasha abahanzi, Def Jam Recordings yari ishinzwe gucuruza album za Kanye West yanze kongera amasezerano y’imikoranire na sosiyete ya G.O.O.D. Music (Getting Out Our Dreams) yashinzwe na Kanye West mu 2004.

Iyi sosiyete yigeze gukorana n’abahanzi barimo Big Sean na John Legend, nubwo nyuma baje gutandukana.

Big Sean wari uhagaze neza mu ruhando rwa muzika yatandukanye na Kanye West mu tariki 29 Ukwakira 2021. Nyuma y’imyaka 14 John Legend nawe yatandukanye na Kanye West mu 2020.

Uruganda rwa Balenciaga ruzwiho kuba rumwe mu nganda zihanga imyambaro n’inkweto zikomeye ku Isi, ku wa 21 Ukwakira 2022 rwahagaritse amasezerano yose y’imikoranire rwari rufitanye n’umuraperi Kanye West .

Kanye West kandi yatakaje umufatanyabikorwa w’imena mu icungamari, JPMorgan Chase Bank , banki iri mu za mbere zikomeye muri Amerika.

Kubera amagambo apfobya Jenoside yakorewe Abayahudi, ikigo CAA (Creative Artists Agency) gikurikirana impano z’abahanzi cyahagaritse amasezerano cyari gifitanye na Kanye West kuva mu 2016 yari ayo kumufasha mu bitaramo bizenguruka Isi.

Ikigo cya MRC (Media Resource Cent) cyerekana filime ku wa 24 Ukwakira 2022 nacyo cyahagaritse gutambutsa filime mbarankuru ya Kanye West.

Ku wa 25 Ukwakira 2022 ikigo gicuruza imyambaro ya Foot Locker cyatangaje ko cyakuye ku isoko imyenda yose ya Yeezy cyacuruzaga.

Jaylen Brown ukina umukino w’intoki wa Basketball mu ikipe ya Boston Celtics na Aaron Donald ukina umukino wa American football muri NFL mu ikipe ya Los Angeles Rams nabo bitandukanyije n’ikigo cy’imikino cya Donda Sports cyashinzwe na Kanye West.

Peloton Interactive ikigo gikoresha imyitozo ngororamubiri ku wa 25 Ukwakira 2022 cyavuze ko kibaye gihagaritse gucuranga ibihangano bya Kanye West byakoreshwaga n’abari mu myitozo.

Uyu muraperi akaba n’umunyamideli byavuzwe ko yaba afite uburwayi bwo mu mutwe hashingiwe ku myitwarire ye, nubwo we atabyemera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa