skol
fortebet

Ibyamamare bimaze Kwitaba Imana byasize icyuho kitazasibangana mu mitima y’Abanyarwanda kuva 2012

Yanditswe: Friday 10, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Bamwe mu byamamare byatabarutse ariko byagize uruhare mu byishimo by’Abanyarwanda bitazigera byibagirana ndetse abantu bose bahora babifuriza iruhuko ridashira kandi n’ibikorwa byabo bikazirikanwa umunsi ku wundi.

Sponsored Ad

1. Hirwa Henry

Hirwa Henry ni umwe mu bahanzi bari bagize itsinda rya KGB ryatanze ibyishimo ku banyarwanda ryamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo Arasharamye yamenyekanye cyane.

Inkuru y’urupfu rwa Henry yatunguranye muri muri 2012 azize kurohama mu mazi mu kiyaga cya Muhazi.

Urupfu rwa Herwa rwashegeshe benshi cyane dore ko yapfuye mu gihe gito mushiki we Miss Aurore Kayibanda aribwo agihabwa ikamba.

2.Denis

Denis wamenyekanye muri Sinema Nyarwanda wamenyekanye nka Rwasa ryavuye kuri imwe muri Filime yakinnye yitwaga Rwasa yakunzwe na benshi.

Rwasa nawe ni umwe mu byamamare byagize uruhare mu byishimo by’Abanyarwanda bimaze kwitaba Imana ku buryo ibigwi bye bihora byibukwa.

Denis yitabye Imana mu mwaka wa 2019 azize indwara ya Diabette.

3. Kizito Mihigo

Umuhanzi Kizito Mihigo yitabye Imana mu mwaka wa 2019 nawe ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane ndetse bagize uruhare rukomeye mu idini rya Gaturika ndtse no kubanyarwanda bose muri Rusange.

4. Dj Millar

Dj Millar yitabye Imana mu mwaka wa 2020 nawe urupfu rwe rwashenguye benshi cyane ko uretse kuba yaravangaga imiziki neza cyane yafatanyaga n’abandi bahanzi bagakorana indirimbo dore ko nawe yari afite n’impano yo kuririmba.

5. Jay Polly

Umuhanzi Jay Polly nawe ni umwe mubahanzi bitabye Imana urupfu rwabo rugashengura beshi cyane, Jay Polly yagize urhare rukomeye cyane mu kuzamura umuziki Nyarwanda ndetse yegukanye na Primus Guma Guma.

Aba ni bamwe mubo twabashije kubibutsa bitabujije ko hari n’abandi kandi Abanyarwanda bazirikana umunsi ku wundi bagize uruhare rukomeye mu myidagaduro ya hano mu Rwanda usanga buri wese abifuriza iruhuko ridashira ndetse no guharanira gusigasira ibyo basize bakoze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa