skol
fortebet

Ibyamamare birimo Meddy batangije igikorwa cyo gukusanya miliyoni 6 zo gufasha umuryango wa Akeza

Yanditswe: Friday 21, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abiganjemo ibyamamare nyarwanda nka Meddy, Kamichi, Patycope, Ella n’abandi batangije urubuga rwo gukusanyirizaho ubufasha bw’umuryango wa Akeza Elisie Rutiyomba witabye Imana afite imyaka 5, wari waramamaye mu gusubiramo indirimbo ‘My Vow’ ya Meddy.

Sponsored Ad

Akeza Elisie Rutiyomba umwana w’umukobwa wari ufite imyaka 5, wamamaye mu gusubiramo indirimbo ‘My Vow’ yitabye Imana bibabaza benshi barimo ibyamamare bitandukanye.

Akeza Elisie yitabye Imana kuwa 14 Mutarama 2022 aguye mu rugo rwa se mu murenge wa Kanombe aho babiri mu bacyekwaho kugira uruhare mu rupfu rwe barimo umukozi wo mu rugo na Mukase bahise batabwa muri yombi.

Elisie yashyinguwe mu irimbi rya Rusororo kuwa 18 Mutarama 2022, abantu benshi bakomeje kugenda bagaragaza ko babajwe n’urupfu rw’uyu mwana wari ufite inzozi zo kuzavamo icyamamare mu muziki.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rukomeje iperereza ku cyateye urupfu rw’uyu mwana, bikekwa ko yaguye mu kigega kibikwamo amazi ku wa 14 Mutarama 2022.
Rutiyomba Akeza Elisie yigaga mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza.

Kimwe n’abanyarwanda bamenye iyi nkuru, benshi mu byamamare bashenguwe n’urupfu rwe aho mu bababaye cyane harimo na Meddy.

Meddy n’abafana be, mu gufata mu mugongo umuryango wa Akeza, batangiye gukusanya amafaranga banyuze kuri Gofundme.

Nyuma y’amasaha make hatangijwe ubu bukangurambaga bwo gukusanya iyi nkunga, hamaze kuboneka arenga miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa