Ibyamamare bitandukanye na Minisitiri w’urubyiruko bashenguwe n’inkuru y’urupfu rwa Pasiteri Théogène
Yanditswe: Friday 23, Jun 2023

Kuri ubu ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hakomeje gusakazwa amakuru y’icamugongo ku rupfu rw’umukozi w’Imana wakundwaga n’abenshi Pasiteri Théogène Niyonshuti wamenyekanye nka “Inzahuke”.
Benshi mu byamamare nyarwanda bakomeje kwifashisha konti zabo bagaragaza agahinda n’umubabaro batewe n’uru rwamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa 23 Kanama 2023. Mu bababajwe n’urupfu rw’uyu mukozi w’Imana barimo Minisitiri w’Urubyiruko Dr Utumatwishima Abdallah washimye umusanzu we mu ivugabutumwa ritahezaga (...)
Kuri ubu ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hakomeje gusakazwa amakuru y’icamugongo ku rupfu rw’umukozi w’Imana wakundwaga n’abenshi Pasiteri Théogène Niyonshuti wamenyekanye nka “Inzahuke”.
Benshi mu byamamare nyarwanda bakomeje kwifashisha konti zabo bagaragaza agahinda n’umubabaro batewe n’uru rwamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa 23 Kanama 2023.
Mu bababajwe n’urupfu rw’uyu mukozi w’Imana barimo Minisitiri w’Urubyiruko Dr Utumatwishima Abdallah washimye umusanzu we mu ivugabutumwa ritahezaga umuto n’umukuru.
Ati “ Pasiteri Theogene yatambukije ubutumwa bwa benshi muri twe, mu buryo twese tutabasha kubikora. Yasomaga ibyanditswe mu buryo bworohera abato kubwumva. Imana ikomeze abasigaye b’umuryango we, abo basenganaga, urubyiruko n’abandi bose ubutumwa bwe bwafashije. Aruhukire mu mahoro.’’
Anitha Pendo, umunyamakuru akaba n’umu-DJ, yanditse kuri Instagram agaragaza ko yashenguwe n’urupfu rwa Pasiteri Theogene. Ati “ Twagukundaga cyane, wabaye wowe turabigukundira, ruhukira mu mahoro.’’
Uwimana Clarisse wa B & B FM-Umwezi, we yanditse ati “Hari ibintu bigora kumva disi. Abenshi yadusetsaga, yarafite inkuru y’ubuzima itangaje Pastor Theogene Imana ikwakire.’’
Tidjala Kabendera we yashyize ku rubuga rwa Instagram ifoto ari kumwe nawe avuga ko bayifotoje, uyu mugabo avuga ati “Mudufotore sha hari ubwo umwe muri twe azayipostinga umwe muri twe atakiriho.’’
Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Imiturire n’Ibikorwaremezo, Dr Mérard Mpabwanamaguru, nawe yavuze ko yashenguwe n’urupfu rw’uyu mugabo washimishaga benshi.
Ati “Umutima wanjye urababaye! Muvandimwe Imana ikwakire!’’
Umunyamakuru Niwemwiza Anne Marie yagize ati "RIP Pastor, watanze ibyo wari ufite, ineza yawe iguherekeze maze Imana wakoreye ikwakire mu beza yishimira. Ijuru ritashye intore".
Umuhanzi Alpha Rwirangira nawe yagize ati” Yari umukozi w’Imana nkunda cyane kandi ufite umutima w’ukuri !Ruhukira mu mahoro “.
Aratashye Ijabiro inshuti y’ukuri y’abantu kandi abana b’Imana, Umwigisha mwiza utaravanguraga umukumbi, utaranenaga abana b’Imana, wakoreshaga ibihe by’amateka ye yanyuzemo mu gutanga ingufu z’umutima kuri benshi; wigishaga ijambo rihuza abantu kandi ritanga ibyiringiro no… pic.twitter.com/bqgFPuC6hP
— Dady de Maximo Mwicira-Mitali 🇷🇼 🏳 (@DadydeMaximo) June 23, 2023
Biremezwa ko iyi mpanuka ari yo yahitanye Pastor Theogene Inzahuke
Impanuka yabereye muri Uganda.
Mana, akira umugaragu wawe mu bwami bwawe! pic.twitter.com/2dsnQHhS7p
— Oswald Oswakim (@oswaki) June 23, 2023
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *