skol
fortebet

Ibyamamare byashenguwe n’urupfu rw’umuraperi Costa Titch

Yanditswe: Monday 13, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ibyamamare bitandukanye muri Africa byashenguwe n’urupfu rw’umuraperi Costa Tich witabye Imana mu ijoro ryo ku wa 11 Werurwe 2023 aguye ku rubyiniro.

Sponsored Ad

Iyi ni inkuru yashenguye imitima ya benshi haba abakundaga umuziki we, ibyamamare bitandukanye birimo abahanzi n’Abanyarwanda yaherukaga gutaramira.

Uciye ku mbuga nkoranyambaga z’abahanzi batandukanye bakomeye muri Afurika, amagambo yashize ivuga, benshi bari gushyiraho ibimenyetso (emoji) bigaragaza akababaro batewe n’urupfu rwe.

Umwe mu bagaragaje agahinda kabo ni Nadia Nakai wari umukunzi wa AKA na we uheruka kwitaba Imana. Yagaragaje ko Imana iri kwisubiza aba bahanzi, umwe umwe.

Diamond Platnumz bakoranye indirimbo bise ‘Superstar’ yashyize ifoto ye ku rubuga rwa Instagram, ashyiraho emoji nyinshi z’amarira. Niko bimeze no kuri Mboso washyizeho amashusho bari kubyina, agaragaza ko ashenguwe n’urupfu rwa mugenzi we.

Ku ruhande rw’u Rwanda nabo bashenguwe n’iyi nkuru. Barimo Bruce Intore wamutumiye mu gitaramo Kivu Fest. Yanditse ati ’Uruhukire mu mahoro muvandimwe’.

Niko bimeze no kuri MadeBeats wamwifurije kugira iruhuko ridashira, n’abandi barimo nka Queen Cha.

Uretse mu byamamare kandi umuryango we wagaragaje ko washenguwe n’urupfu rw’umwana wabo bashimira abantu bamushyigikiye ndetse banabasaba gukomeza kubasengera.

Costa Titch witabye Imana ku myaka 27 y’amavuko. Yatangiye umuziki ari umubyinnyi, nyuma aza guhindura yinjira mu kuririmba.

Yatangiye kumenyekana mu 2017 ubwo yashyiraga hanze indirimbo yise ‘Activate’ ya Hip Hop, cyane ko ariyo njyana yatangiye aririmba.

Costa yamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Nkalakatha Remix’ yakoranye na Riky Rick uheruka kwitaba Imana na AKA . Ubu yari agezweho muri ‘Big Flexa’ yakoranye na C’buda M, Alfa Kat, Banaba Des, Sdida na Man T iri mu ‘Amapiano’. Iyi ni nayo yazamuye igikundiro cye cyane muri Afurika yose cyane ko imaze kurebwa na miliyoni 11 kuri YouTube.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa