skol
fortebet

Ibyamamare muri Sinema byitabiriye ubukwe bwa Fofo wo muri Papa Sava(AMAFOTO)

Yanditswe: Monday 03, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abazwi muri Sinema Nyarwanda by’umwihariko itsinda ry’abahurira muri Filime ya Papa Sava ndetse na Seburikoko bitabiriye ubukwe bwa Yasuwe Niyomubyeyi Noëlla uzwi nka Fofo muri Papa Sava wasezeranye n’umukunzi we Daniel Niyigena .

Sponsored Ad

Kuri iki Cyumweru tariki 2 Ukwakira 2022 nibwo habaye ibirori by’ubukwe bw’aba bombi. Byabimburiwe n’umuhango wo gusaba no gukwa wabereye mu busitani bwa Mlimani ku musozi wa Rebero.

Nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa, umuhango wo gusezerana imbere y’Imana n’abantu, wabereye muri Hotel Sainte Famille iherereye mu Mujyi wa Kigali rwagati ari naho inshuti n’abavandimwe bakiriwe.


Fofo na Daniel bashyigikiwe n’inshuti n’abavandimwe biganjemo abakinnyi ba filimi barimo Digi Digi, Mama Sava, Niyitegeka Gratien n’abandi.

Niyomubyeyi Noëlla na Daniel Niyigena bashyingiranwe nyuma y’imyaka itatu bari mu munyenga w’urukundo .

Niyomubyeyi Noëlla asanzwe azwi cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera filime akinamo ndetse n’ikimero cye gitangarirwa na benshi.

Yatangiye gukina filime mu 2016 ubwo yagaragaraga mu yitwa Virunga high school yatambukaga kuri Lemigo TV.

Icyo gihe abantu benshi bakomeje kumubwira ko ashoboye kandi azagera kure ni ko gufata iya mbere ajya gukora igeragezwa (Casting) muri filime yitwa “Seburikoko” itambuka kuri Televiziyo y’Igihugu aza no kuritsinda.

Filme y’uruhererekane yitwa “Papa Sava” ni yo yamugize ikimenyabose binamufasha gukurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Ibitekerezo

  • Tubifurije urugo ruhire muzabyare muheke

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa