skol
fortebet

Ibyamamare birimo na Miss Grace Ingabire bakanguriye abaturange b’I Rubavu kwikingiza Covid-19

Yanditswe: Saturday 06, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Abahanzi batandukanye bakomeje gutanga umusanzu mu Ibikorwa by’ubukangurambaga byo gushishikariza abantu kwikingiza icyorezo cya Covid-19 nyuma yo kwerekana ko bipimishije ndetse bagakora n’indirimbo bahuriyemo bose.

Sponsored Ad

Abahanzi batandukanye bagaragaye bari mu karere ka Rubavu aho bari bari gufatanya n’abaturage bo muri ako karere babakangurira kwikingiza icyorezo cya Covid-19. Nk’uko byatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, Alyn Sano ni umwe mu bahanzi bifatanyije n’abaturage b’akarere ka Rubavu mu gikorwa cyo gukingira akaba yagize ubutumwa atanga, ati: "Narakingiwe inkingo zose nimba utarakingirwa nawe urimo gucikanwa. Urukingo rudufasha gusubira mu buzima busanzwe."

Umuramyi Patient Bizimana umwe mu bahanzi bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ndetse bakunzwe cyane, nawe yitabiriye iki gikorwa cyo gukangurira abanyarwanda kwikingiza Covid-19. Mu butumwa yatanze, Patient Bizimana yavuze ko nk’umukirisitu akangurira abantu bose gufata neza aya mahirwe bakaba intangarugero bakikingiza kuko Imana ibasaba kuba intangarugero kuri bose.

Abahanzi batandukanye batanze ubutumwa

Nyampinga w’u Rwanda 2021 Ingabire Grace nawe witabiriye iki gikorwa, yavuze ko yagize amahirwe yo kubona abantu benshi bari kwitabira kwikingiza bimuha icyizere cyo gukomeza no gukangurira abanda kwitabira. Yagize ati: ’’Nagize amahirwe yo kubona abantu benshi bari kwitabira kwikingiza byampaye ikizere cyo gukomeza gukangurira abantu kwitabira kwikingiza.’’

Andy Bumuntu na Alyn Sano ni bamwe mu bari mu Karere ka Rubavu

Hashize amezi abiri abahanzi batandukanye bari mu bakunzwe bahuriye mu ndirimbo ’Tuzatsinda’ ivuga ko gufatanyiriza hamwe mu kwirinda iki cyorezo bizatuma batsinda Covid-19. Ni indirimbo yakunzwe n’abatari bake bitewe n’ubutumwa by’umwihariko abahanzi b’abahanga bayiririmbyemo. Abahanzi 12 b’ibyamamare mu muziki wa Gospel babarizwa mu itsinda ’All Gospel Today’ nabo baherutse gukora indirimbo bise ’Sindohoka’ ikangurira abantu kwirinda Covid-19.

Miss Rwanda Ingabire Grace na Patient Bizimana ni bamwe mu bitabiriye iki gikorwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa