Ibyamamare Nyarwanda byashenguwe n’urupfu rwa Jay Polly
Yanditswe: Thursday 02, Sep 2021
Nyuma y’uko Jay Polly yitabye Imana mu masaha macye ashize , amagambo yuzuyemo agahinda, urwibutso rwe no kumwifuriza kuruhukira aheza, ni yo yiganje ku mbuga nkoranyambaga z’abahanzi n’abandi bantu bafite amazina akomeye mu myidagaduro y’u Rwanda.
Jay Polly yari mu baraperi ba mbere mu Rwanda, yitabye Imana azize uburwayi mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kane aguye mu bitaro bya Muhima.
Uyu muhanzi wari mu bakunzwe cyane mu njyana ya Hip Hop yatangiye kwamamara muri 2008 ubwo yasukaga hanze indirimbo zandikanye ubuhanga muri iyi njyana nka Ndacyariho,Umupfumu uzwi,Ibyo Ubona,Rusumbanzika ndetse anakundwa mu zo yafatanyije n’abandi nka Mpamiriza ukuri n’izindi.
Umuraperi Riderman numwe mubashenguwe n’urupfu rwa mugenzi we waririmbaga ijyana ya Hip-Hop ,mu butumwa yahaye ikiyamakuru Inyarwanda mu handinda kenshi yahaye ubutumwa bukomeye abakunzi b’injyana ya Hip Hop agira ati” Ni ukubihanganisha nta kindi kintu umuntu yababwira dutakaje umuntu w’umusirikare cyane”.
Akomeza avuga ko bitoroshye kwakira iyi nkuru kuko Jay Polly yarwanye intambara ikomye ati”Muri Hip hop yarwanye intambara ikomeye cyane ,atabarute akiri muto,atabarutse yari agifite byinshi byo guhereza abanyarwanda byanze bikunze”.
Yasoje afite agahinda kenshi agira ati” Ntabwo ari ibintu byoroshye kwakira kabisa,Imana imwakire mu bwami bwayo, Kuva yajya muri gereza ntabwo twari twakavugana nukuri tabwo turabasha kubyakira”
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *