skol
fortebet

Ibyihariye ku mukobwa Juno Kizigenza ari gufasha mu muziki[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 25, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Juno Kizigenza abinyujije muri Sosiyete ‘Huha Records’ afatanyije n’umujyanama we batangiye gufasha umuhanzikazi Mpundu France.

Sponsored Ad

Juno Kizigenza amaze imyaka ibiri atangiye kwikorana umuziki, ni urugendo yatangiye ubwo yari agitandukana na Bruce Melodie warebereraga inyungu ze akaba ari nawe wamuzamuye .

Umujyanama wa Juno Kizigenza, Nando Bernard yatangarije IGIHE ducyesha iyi nkuru ko bemeranyije gufasha uyu muhanzikazi mu bikenerwa kugira ngo azamure umuziki we mu gihe cyose bazamarana.

Yagize ati “Ntekereza ko hari byinshi tumaze gusobanukirwa mu muziki, ni ibintu tuzafatanya. Mpundu France tuzamufasha ibishoboka gusa na we uruhare rwe ruzaba ari rwinshi. Ntabwo ari ukumufasha ahubwo ni ugufatanya.”

Aya masezerano yatangiye kubyara amatunda kuko indirimbo ya mbere Mpundu France yayikoze abifashijwemo na Huha Records.

Gusenga Munyampundu Marie France, uri gukoresha Mpundu France nk’izina ryo ku rubyiniro, yavukiye mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Nyanza.

Yatangiye kuririmba akiri muto afite imyaka hagati y’itanu n’itandatu. Afashwa cyane n’ababyeyi be, ariko atangiye gukura ni bwo yagendaga yiyumvamo ko umuziki ari impano ikomeye afite kandi agomba kuwubyazamo umusaruro.

Yakomeje kuririmba nyuma yaho agira amahirwe yo kwitabira amarushanwa yitwa ‘I am the future’ arayatsindira bimuhesha amahirwe yo kwinjira no gukomeza urugendo rwe rw’umuziki, akabya inzozi yahoranye kuva kera.

Mu 2019 yegukanye miliyoni 15 Frw nyuma yo kuba uwa mbere mu Irushanwa ‘I am The Future’ ritegurwa na Future Music ya David.

Uyu mukobwa w’imyaka 23, amashuri y’incuke n’abanza yayize ku Ishuri rya Saint Joseph. Ayisumbuye mu cyiciro rusange ayigira muri College du Christ-Roi i Nyanza kuva mu 2013 kugeza mu 2015.

Yasoreje amashuri muri Ecole Notre Dame de la Providence i Huye aho yize kuva mu 2016 kugeza mu 2018. Yiga kaminuza muri African Leadership University (ALU).
Dore indirimbo amaze gukora.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa