skol
fortebet

Ibyiza bitangaje wamenya kuri Miss Rwanda Grace Ingabire[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 23, Mar 2021

Sponsored Ad

KurI uyu wa Gatandatu tariki 20 Werurwe 2021, nibwo Ingabire Grace Inzozi ze zabaye impamo ubwo yegukanaga ikamba rya Miss Rwanda 2021. Akaba yarahize abandi bakobwa barenga 400 mu mico, uburanga ndetse n’ubuhanga .

Sponsored Ad

Ingabire yambitswe ikamba rya Miss Rwanda mu 2021, nyuma y’urugendo rutari rworoshye rwatangiye ku wa 11 Ukuboza 2020, rubimburirwa n’amajonjora y’ibanze yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, akitabirwa n’abakobwa 413 bo mu gihugu cyose.

Ingabire wavukiye i Kigali ku wa 11 Ugushyingo 1995, ni umukobwa ufite ubuhanga budasanzwe, ukunda abantu, kuganira ntabwo mwamara umunota ataraseka kuko mu bimuranga uretse gukunda abantu no kwishima birimo.

Mukiganiro n’IGIHE Tv yavuze byinshi byaranze ubwana bwe , aho yarafite inzozi zitandukanye harimo kuzaba umubyinnyi kabuhariwe, ndetse n’umuryango we ukaba waramufashije gukabya inzozi ze .

Gukunda kubyina akiri muto, byatumye abyiga ndetse aza kujya abyigisha mu mashuri ubwo yari akiri umunyeshuri mu yisumbuye kuko yakundaga kujya kwigisha kubyina hirya no hino mu mashuri yo mu Mujyi wa Kigali.

Yagize ati” Nakundaga kwiga cyane, kumenya ibintu bitandukanye byose nashakaga kubimenya mbese nagiraga amatsiko”

Ingabire yaje no kwiga ibijyanye no kubyina ariko yibanda cyane ku masomo ya Globalization, Philosophy & Psychology. Yize muri Kaminuza yitwa Bates College iherereye muri Leta ya Maine.

Ni umukobwa ufite inzozi z’uko nibura nko mu myaka 45 ye yazaba yariteje imbere, yarateje imbere igihugu cye mu buryo bushobora guhanga imirimo. Ibi ariko ngo abishingira ku kuba afite Mama we afataho icyitegererezo.

Miss Grace Ingabire yagarutse kurugendo rwe rwo muri Miss Rwanda aho yatangaje ko mu mwaka 2019 ariho yatekereje amahirwe atangwa na Miss Rwanda atangira kujya abwira bagenzi be ndetse na murumuna we ngo bitabire kubera ko we yabonaga afite imyaka myinshi itamwemerera kwitabira irushanwa.

Yagize ati “Mu myaka ibiri ishize nibwo natangiye kumenya amahirwe n’urubuga Miss Rwanda itanga ku bakobwa, uko ibafasha kwiteza imbere, ntangira kubwira abakobwa bagenzi banjye ngo bitabire.”

Yakomeje agira ati “Mu mpera z’umwaka ushize rero nibwo namubwiye nti wazagiyemo, mba mbona ufite ibitekerezo byiza wabasha gusangiza abandi, numva atabishaka ariko nyuma naje kugira amahirwe mbona bongereye imyaka. Ni gutyo byagenze.”

Mu ijonjora ry’ibanze, abakobwa 413 ni bo biyandikishije, binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga, aho batanze amashusho yerekana imishinga yabo. Aba bakobwa batoranyijwe muri 37 bari bageze mu cyiciro kibanziriza icya nyuma.
Ku wa 06 Werurwe 2021 abakobwa 20 ni bo batoranyirijwe kwinjira mu mwiherero w’Irushanwa rya Miss Rwanda mu 2021, mu gushaka uzambikwa iri kamba ryari rifitwe na Nishimwe Naomie urimaranye umwaka.
Mu mwiherero, abakobwa bakora imyitozo ngororamubiri, bagahabwa amasomo ajyanye n’uburere mboneragihugu, amateka, umuco ndetse na gahunda zitandukanye za Leta.

Avuga ko muri iri rushanwa yigiyemo byinshi by’umwihariko mu mwiherero aho yabashije gusobanukirwa neza akamaro k’irushanwa rya Miss Rwanda.
Ati “Mu mwiherero twahagiriye ibihe byo kwiga, twari dufite gahunda navuga ko yatangaga umusaruro. Twakoraga ibintu byinshi mu munsi umwe, nigiyemo ko mu munsi umwe ushobora gukora ibintu byinshi bikungura.”

Umunsi nyir’izina waje gushyira uragera! Ku wa Gatandatu tariki 20 Werurwe 2021, wari umunsi usanzwe nk’indi ariko by’umwihariko abakurikiranira hafi imyidagaduro n’irushanwa rya Miss Rwanda bari bafite amashyushyu yo kumenya uza kwegukana iri rushanwa.

Ku bakobwa 20 bari mu mwiherero muri Golden Tulip La Palisse i Nyamata, barabyutse bajya muri siporo nk’uko biba bisanzwe. Ndetse n’ubwo nta wabashije kureba mu mutima wa buri wese ariko nta mutuzo wari urimo.

Ati “Kuri uriya munsi mu gitondo njye numvaga nshaka kuruhuka cyane kugira ngo mbashe kuza kuba niteguye gusubiza neza no gukora ibindi bikorwa. Ikindi nishimira ni uko twari dufite ibindi bikorwa birimo kubyina Kinyarwanda, byaramfashije gutekereza no kuruhuka.”

Yakomeje agira ati “Ikindi nari ndi gushima Imana ko uwo munsi twawugezeho, nari nishimye ndi gusaba Imana ngo umunsi ugende neza.”
Ingabire asaba bagenzi be bari kumwe mu mwiherero ko bazakomeza urukundo bari bamaze kubaka hagati yabo ndetse bagafatanya gushyira mu bikorwa imishinga yabo.
Amafoto y’uburanga butangaje bwa Miss Grace Ingabire








Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa