Ibyo kumusubiza impeta! The Trainer yemeje amakuru yo gutandukana na Keza yari yarambitse impeta
Yanditswe: Thursday 08, Sep 2022
Izere uzwi nka The Trainer yahamije amakuru yo gutandukana n’umunyamideli Keza yari aherutse kwambika impeta ndetse banahuriye mu bikorwa byinshi bitandukanye bibinjiriza amafaranga.
Hashize iminsi ku mbugankoranyambaga hacicikana amakuru yo gutandukana k’umunyamideli Keza na The Trainer bitera benshi urujijo bamwe batekereza ko byaba ari imikino nkuko bigeze gutandukana na mbere ariko bakongera gusubirana.
The Trainer ubwo yari mu kiganiro Isimbi Tv yakuye urujijo kuri aya makuru yemeza ibyo gutandukana kwe na Keza avuga ko hari ibyo batumvikanyeho bakabiganiraho bombi bakemeranya gutandukana.
Umunyamakuru mu kumubaza yamubajije amakuru yo gutandukana kwe na Keza kwa mbere benshi bafashe nkukwa kabiri bavuga ko yaba ari imikino ariko The Trainer avuga ko nta miikino yigeze ibaho na mbere kandi no kuri iyi nshuro nta mikino irimo.
Ati"Hari ibintu bitazamo imikino kuko biba ari ubuzima bwa nyabwo kandi busanzwe".
Akomeza agira ati"Igihari cyo ni uko twatandukanye hari ibyo tutabashije kumvikanaho bituma dufata umwanzuro wo gutandukana".
Aha byatumye umunyamakuru amubaza niba ntcacyo byangije mu kazi ke no mu buzima bwe bwa buri munsi.
Ati" Njyewe meze neza cyane kuko tuba twarahuye mfite uko mbayeho nawe afite uko abayeho, nta mpamvu yo kugirango anamfatire n’umwanya muto kubera ko ibyo twubatse byanze ntago bivuze ko ubuzima bugiye guhagarara kandi hari n’umuryango munini mba ndi kureberera uba ukeneye inyungu mubyo nkora".
The Trainer ni umwe mu basore bateye ivi bakavugwa cyane ndetse bakanamwiita ikigwari bavuga ko adakomeye.
Umunyamakuru yamubajije ikintu cyamurijije ubwo yambikaga Keza impeta, The Trainer avuga ko yabitewe no kwibuka ibihe byinshi byiza yagiranye na Keza akisanga byabaye.
The Trainer kandi yabajijwe niiba Keza yaba yaramusubije impeta The Trainer avuga ko ibyo ntacyo yifuza kubivugaho ati" ibyo ntacyo nabivugaho ubwo nimuhura ugasanga ayambaye azaba yaranze kuyinsubiza cyangwa yarayambitswe nundi".
Aha The Trainer yanavuze ku bantu bibaza ko ibyo barimo byaba ari imikino avuga ko nta gakino karimo nta nakigeze kabaho ati" Kubera ko ubuzima bwacu buba buri hanze iyo twishimye bijya hanze, twatandukana bikajya hanze bivuze ko tunasubiranye byajya hanze kuko ntitwabasha kubihisha.
The Trainer avuga ko kuba yatandukanye n’umukobwa yambitse imprta ntacyo bimutwaye kuko no mu rusengero abantu basezerana ko bazatandukanywa n’urupfu ariko nyuma bagatantukana. Ati" ntago rero wafata ikintu ubona ko kitazashoboka ngo mugume guteshanya umwanya rero niba yarabonye ntashobotse cyangwa narabonye adashobotse mubiganiraho nk’abantu bakuru umwe agakomeza ubuzima bwe undi agakomeza ubuzima bwe".
Uyu musore kandi yahakanye amakuru y’uko yarwaniye na Keza mu Kabari avuga ko uretse ko kurwana n’umukobwa atajya arwana.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *