skol

Ibyo tuzereka Isi muri iri rushanwa bizongere agaciro k’u Rwanda – Minisitiri Utumatwishima abwira urubyiruko

Yanditswe: Friday 19, Sep 2025

featured-image

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Népo Abdallah, yibukije urubyiruko uko rugomba kwitwara mu gihe u Rwanda ruzaba rwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare.

Iminsi isigaye irabarirwa ku ntoki kugira ngo u Rwanda rwakire Shampiyona y’Isi y’Umukino w’Amagare izabera mu Mujyi wa Kigali kuva tariki ya 21 kugeza ku ya 28 Nzeri 2025.

Ni shampiyona ubusanzwe ikunda kubera ku Mugabane w’i Burayi, aho mu nshuro imaze kuba, inshuro 11 ari zo zonyine yabereye hanze y’uyu mugabane.

Ni mu gihe Kigali uzaba umujyi wa mbere wo ku Mugabane wa Afurika uzakira iri rushanwa rimaze imyaka 103 rikinirwa mu bihugu binyuranye.

Ntabwo byabaye impano kugira ngo u Rwanda ruhabwe kwakira iyi Shampiyona y’Isi kuko muri Nzeri 2021, rwahawe ubu burenganzira nyuma yo guhigika Maroc, ikindi gihugu cya Afurika cyifuzaga kuyakira.

Ni muri urwo rwego Minisitiri Utumatwishima akangurira urubyiruko kuzitwara neza mu gihe u Rwanda ruzaba rwakira iri rushanwa, bafata neza abashyitsi bazaba baje babagana.

Mu butumwa yatanze yifashishije urubuga rwa X, yagize ati: "Aho muzaba muhagaze, mujye mureba ko hakomeza kuba hasukuye. Uwo uzaha serivisi, uzibuke kumwereka mu maso heza (umwenyura), kandi wihuse."

Yakomeje asaba urubyiruko kuzakora ibishoboka byose muri iri rushanwa bakereka Isi ibizongera agaciro k’u Rwanda ku buryo abanyamahanga bazasubira iwabo barwirahira.

Ni iyihe mihanda izakoreshwa?

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine yavuze ko Shampiyona y’Isi y’Amagare izaca mu bice byinshi by’Umujyi wa Kigali ariko bizagenda bitandukana bitewe n’iminsi, ndetse kuri ubu bisa n’ibiri mu bice bine.

Igice cya mbere kizaba kigizwe n’ibizwi nka “Time Trial”, umunsi ahaguruka wenyine, ni ukuva ku munsi wa mbere (tariki ya 21 Nzeri) kugeza ku wa gatatu (tariki ya 23 Nzeri), aho amasiganwa azajya ahagurukira muri BK Arena ari na ho hazabera ibirori byo gufungura Shampiyona y’Isi, abakinnyi bafate umuhanda wa Kimironko- Simba Supermarket- Gisimenti- Prince House- Sonatube- Gahanga (bakatire ku Mugendo ku munsi wa mbere, bakatire mu Isantere ku munsi wa kabiri, bakatire kuri Gare ya Nyanza ku munsi wa gatatu].

Bazajya bagaruka banyure Sonatube- Rwandex- mu Kanogo [ku munsi wa mbere bazajya kuzenguruka ku masangano (Rond-point] yo mu Mujyi bongere bagaruke, ku munsi wa kabiri n’uwa gatatu ho bazagera mu Kanogo bahite bakomeza Cadillac]- Kwa Mignone ku muhanda w’amabuye, basoreze kuri Kigali Convention Centre (KCC).

Gusa hiyongeraho ko ku wa Gatandatu, tariki ya 20 Nzeri 2025, inzira zizakoreshwa muri iyo minsi itatu ya mbere na bwo zizakoresha mu gikorwa rusange cyo gutwara amagare [Social Ride] kizitabirwa n’abantu bagera kuri 700 bari kwiyandikisha aho basabwa kuba bafite ibirimo amagare n’uturindamutwe (casque).

Ku munsi wa kane (tariki ya 25 Nzeri), na bwo bazakora nk’urwo rugendo ariko habe hari n’abandi bazaba bari kwitoreza mu mihanda izakoreshwa ku munsi wa gatanu kugeza ku wa karindwi.

Umunsi wa gatanu, uwa gatandatu n’uwa karindwi, amasiganwa azakorerwa KCC- Gishushu- Nyarutarama- mu Kabuga- Golf- Minagri- hafi yo kuri KCC- Ambasade y’Abaholandi- Kimihurura- Cadillac- Kwa Mignonne- KCC.

Iyi nzira ni na na yo izakoreshwa ku munsi wa nyuma, tariki ya 28 Nzeri 2025, ariko abakinnyi nibagera ahahoze Cadillac bahite bafata umuhanda wa Sopetrade- Peyaje- Rondpoint yo mu Mujyi- Muhima- Nyabugogo- Ruliba- Norvège- Nyamirambo- Kimisagara- Kwa Mutwe [Mur de Kigali]- Biryogo- Gitega- mu Mujyi- Sopetrade- kwa Mignone- KCC.

Izi nzira zo mu minsi itatu ya nyuma zizajya zizengurukwa inshuro zitandukanye bitewe n’uburebure bw’isiganwa, dore ko nko ku munsi wa nyuma, abakinnyi b’abagabo bazakora ibilometero 267,5.

Minisitiri Utumatwishima yibukije urubyiruko inshingano zabo mu gihe u Rwanda ruzaba rwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa