skol

Ibyo unkorera biranyura! Zari yatomagije Shakib bari mu munyenga w’urukundo

Yanditswe: Friday 16, Sep 2022

featured-image

Umuherwekazi wabyaranye na Diamond uzwi nka Zari yatomagije Shakib umusore bari kumwe mu munyenga w’urukunda avuga ko anyurwa na buri kimwe uyu musore amukorera.

Mu butumwa Zari yanyujije ku rukuta rwe rwa Tik Tok yavuze ko yavuze ko anyuzwe n’urukundo rwa Shakib.

Ati"Shakib umpa amahoro n’umutuzo nifuza, ibyo unkorera n’uko ubikora ndagusabye ongera kuko biranyura".

Akomeza agira ati"Sinita kubivugwa kuko nta kerekezo bifite bazaruha barekere".

Uyu mubyeyi w’abana batanu avuze ibi nyuma y’amagambo menshi avugwa bitewe nuko akundana n’umusore arusha imyaka irenga 10 benshi bavuga ko ari ibintu bidakwiye.

Zari akunze kugaragaza ko atitaye ku magambo yose amuvugwaho cyane ko avuga ko aho kugira ngo amere nk’abagore basambana n’abagabo bubatse yakundana n’umusore kuko ntamuntu aba arimo guhemukira.

Ati "Murekere kuvuga ku bantu. Bamwe muri mwe bakobwa mwirirwa musambana n’abagabo bubatse bakabakoresha nk’udukingirizo. Nyuma yo gukoresha agakingirizo umugabo akajugunya mu kimoteri, ni ko bamwe muri mwe mumeze."

Akomeza agira ati""Abagabo barabakoresha nk’udukingirizo. Aragukoresha yarangiza akisubirira ku mugore we. Kugira ngo umenye ko atakubaha, ajya mu rugo agashyira kuri Instagram ngo umuryango wishimye, bikakubabaza. Ugatangira gutuka umugore we uvuga ko ari mubi ariko ni byo aba ashaka."

Zari avuga ko kuba ashaje nkuko abantu babivuga aribyo Shakib akunda kandi atiteguye kumureka kubera iyo mpamvu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa