skol
fortebet

Ibyo utamanye ku rukundo rwa Mukarujanga n’umuhanzi True Boy wamubyaje umwana

Yanditswe: Wednesday 22, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Mukarujanga wamamaye muri Firime nyarwanda yavuze ukuri kose kurugendo rw’urukundo rwe n’umuhanzi True Boy baherutse kubyarana ,anahishura byinshi ku byo yakundiye uyu musore muto.

Sponsored Ad

Mujawamariya Hyacinthe uzwi nka Mukarujanga mu kiganiro yagiranye n’Igihe arikumwe n’uyu musore witwa True Boy basobanura ukuri kose n’uburyo bahuye, n’uko ibyari umubano usanzwe byasize bubatse imikoranire mu kazi ka buri munsi ndetse n’uko byatangiye babyaranye.

Mukarujanga avuga ko yahuye bwa mbere na True Boy mu Ukuboza 2019 ubwo bari bitabiriye igitaramo cy’abanyarwenya kizwi nka #Bigombaguhinduka.

Iki gihe Rocky Kirabiranya uzwi mu gusobanura filime yari kumwe na True Boy wari wanaririmbye muri iki gitaramo, nyuma ni bwo Mukarujanga yaje guhura na bo.

True Boy avuga ko mu minota mike bamaranye yari yamaze kumva ko uyu mukinnyi wa filime ashaka gufasha abahanzi ba muzika, ahita amusaba ko bakorana.

Mukarujanga avuga ko yahisemo gufasha True Boy mu muziki kuko yari amubonanye n’abantu b’inshuti ze kandi yizeye, akumva ko bakoranye bakora ibintu byiza.

Nguko uko batangiye gukorana, maze uko iminsi yagiye yicuma uwari umujyanama w’umuhanzi atangira kuba umukunzi we.

Icyakora gukundana kwabo ntabwo byari byoroshye nkuko Mukarujanga yabigarutseho. Ni ibintu byasabye uyu musore amezi atandatu atereta yarimwe urukundo.

Mukarujanga avuga uko byagenze kugira ngo yemere ko bakundana nyuma y’amezi atandatu yaramwangiye.

Yakomeje yagize ati “Uyu musore ntava ku izima, ikintu yiyemeje aragikora, ntacika intege. Yakomeje kubinsaba birangira mwemereye.”

Mukarujanga agaruka ku cyatumye ahitamo True Boy nk’umusore bakundana, yagize ati “Ni umusore uzi kuganira kandi akanigirira icyizere!”

Ku ruhande rwa True Boy we avuga ko yahisemo gukunda Mukarujanga kuko ari umukobwa ugaragara nk’umwana ariko kandi akaba umutesi.

Nyuma y’igihe gito biyemeje gukundana, baje no gutera urubuto rwavuyemo umwana w’umukobwa.

Icyakora nubwo babyaranye iyo uganira nabo bakubwira ko nta gahunda yo kubana bafite kuko buri wese ari mu rugendo rwo kwiyubaka.

True Boy yavuze ko byibuza bihaye imyaka itanu baba bakiri kumwe bakaba aribwo batekereza iby’ubukwe, icyakora iyo muganira wumva ko atari n’abantu bahangayikishijwe nabwo.

Mukarujanga yagize ati “Byibuza twihaye imyaka itanu, nituyimara tugikundana nibwo twatekereza ibyo kubana.”

Ku bijyanye n’imikoranire mu muziki, aba bombi bavuze ko nyuma yo kubyara no kurangiza amashuri ye yisumbuye agiye kongera gusubukura iby’umuziki.

True Boy ni umusore mushya mu muziki. Yakoze indirimbo zirimo "Ibituzura" yakoranye na Social Mula na "Nkufashe".

Mujawamariya Hyacinthe uzwi cyane nka Mukarujanga muri sinema yibarutse ubuheta bwe nyuma y’uko mu 2014 nabwo yari yabyaye imfura ye.

Mukarujanga yamenyekanye muri filime "Haranira kubaho" aho yakinaga ari umugore wa Samusure agahora atongana na Kanyombya wari umukozi we wo mu rugo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa